Abagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ikirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro, umwe ahita apfa, undi arakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Gitabura, Umurenge wa Twumba, ku wa 23 Nzeri 2026.
Umwe yahise apfa, undi arakomereka
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwamenye iby’iyi mpanuka saa Saba n’igice z’amanywa, buhabwa amakuru ko abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe.
Abagwiriwe n’ikirombe ni Munyampenda Emmanuel w’imyaka 36, wo mu Murenge wa Rwankuba, wapfuye, na Niyigaba Fabien w’imyaka 44, wo mu Murenge wa Gishyita, wakomeretse.
Ntamakemwa Silas, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Twumba, wasigaye mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko cy’akazi, yabwiye IGIHE ko Polisi na RIB bahise bajya ahabereye impanuka, bagafatanya n’abaturage mu bikorwa byo gukuramo uwari wagwiriwe n’ikirombe.
Ati: “Ni ikirombe cyahoze gikoreshwa na REDEMI mu myaka irenga 15 ishize, ubu ibiti byahatewe byarakuze. Bagiyeyo kirabagwira. Niyigaba cyamufashe amaguru abasha kuvamo ni we watanze amakuru. Munyampenda twamukuyemo yamaze gushiramo umwuka.”
Yakomeje avuga ko umurambo wa Munyampenda wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero.
Ubuyobozi bwaburiye abaturage
Ntamakemwa yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko bishobora guteza impanuka zikomeye ndetse zigatwara ubuzima.
Nyakwigendera Munyampenda Emmanuel asize umugore n’abana.
Niyigaba Fabien wakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro bya Mugonero.











