Amayobera i Brighton: Imibiri y’Abagore Batatu Yatoraguwe mu Nyanja

Polisi yatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu.

Polisi yo mu gace ka Brighton yatangaje ko imibiri y’abagore batatu yatoraguwe mu nyanja mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibintu byateye impungenge n’amayobera muri ako gace gakorerwamo ubukerarugendo ;Nk’uko Sussex Police yabitangaje, inzego z’ubutabazi zahamagariwe ahitwa Madeira Drive saa kumi n’imwe n’iminota 45 za mu gitondo (05:45 GMT), nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abagore bari mu kaga.Abapolisi n’abatabazi bageze aho basanga abo bagore bapfuye, imibiri yabo ikurwa mu mazi.

Polisi yavuze ko iperereza rikomeje.

Yagize ati:“Ni inkuru ibabaje cyane. Turacyakora iperereza ryihuse kugira ngo tumenye abo bagore abo ari bo ndetse n’ibyabaye.”

Umuyobozi mukuru muri Sussex Police, Adam Hays, yavuze ko ari inkuru ibabaje cyane kandi ko iperereza ririmo gukorwa byihuse kugira ngo hamenyekane abo bagore ndetse n’icyateye urwo rupfu.Polisi yavuze ko kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku myirondoro y’abo bagore cyangwa icyaba cyabateye kujya mu nyanja.

Abaturage basabwe kwirinda kugera aho byabereye.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage n’abakerarugendo kwirinda kwegera ahabereye icyo gikorwa mu gihe iperereza rigikomeje.Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ako gace kari gafunzwe ndetse kakagaragaramo imodoka z’abapolisi n’iz’ubutabazi kuva mu gitondo kare.

Kwamamaza iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga byatumye abantu benshi bagaragaza agahinda ndetse banasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu rw’abagore batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *