Aliko Dangote yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga icyizere cy’ishoramari muri Afurika

Dangote yavuze ko Afurika ikeneye ishoramari rikomeye

Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika abona bifite amahirwe akomeye y’iterambere kandi bikwiye gushorwamo imari.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Norges Bank Investment Management, Nicolai Tangen, aho baganiriye ku iterambere rya Afurika n’uruhare rw’ishoramari mu kuzamura ubukungu bw’umugabane.

Dangote yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi ariko ko ikeneye kongera ishoramari cyane cyane mu bikorwaremezo no mu burezi kugira ngo ishobore kugera ku iterambere rirambye.

Ati: “Niba Afurika ishaka gutera imbere byihuse, igomba gushora cyane mu burezi no mu bikorwaremezo. Ni byo bizubaka ejo hazaza h’umugabane.”

U Rwanda mu bihugu Dangote ashima

Mu bihugu Dangote yavuze ko bifite icyizere cy’iterambere, harimo Rwanda, yavuze ko nubwo ari igihugu gito ariko gifite icyerekezo cyiza kandi gikomeje gukurura abashoramari benshi.

Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika bishobora gutanga icyizere ku bashoramari bitewe n’imiyoborere, umutekano ndetse n’iterambere rikomeje kwihuta.

Ibindi bihugu yavuze harimo Nigeria, Kenya, Tanzania, Egypt, Algeria, Ghana, Côte d’Ivoire ndetse na Guinea. Ati: “U Rwanda ni igihugu gito ariko gitanga icyizere cyane ku ishoramari.”

Yashimangiye akamaro k’uburezi

Dangote yavuze ko kimwe mu bizafasha Afurika gutera imbere ari ukongera amafaranga ashyirwa mu burezi. Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira nibura hagati ya 15% na 20% by’ingengo y’imari yabyo mu burezi kugira ngo bizabashe gutegura urubyiruko ruzateza imbere umugabane mu gihe kiri imbere.

Yemeza ko kugira abaturage bafite ubumenyi ari byo bizafasha Afurika guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Dangote akomeje kwagura ibikorwa bye bya peteroli

Uyu muherwe kandi yavuze ko ibikorwa bye bikomeje kwaguka cyane cyane mu rwego rwa peteroli.

Uruganda rwe rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwo muri Nigeria rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 650 bya peteroli ku munsi.

Dangote yavuze ko ateganya kongera ubushobozi bwarwo bukagera kuri miliyoni 1,4 z’utugunguru ku munsi guhera mu mwaka wa 2028. Ibi bije mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka ahandi byakura ibikomoka kuri peteroli nyuma y’ihungabana ryabaye ku isoko mpuzamahanga rikomoka ku ntambara hagati ya United States na Iran ndetse no gufungwa k’umuyoboro wa Hormuz.

Kenya na yo iri mu mishinga ye

Dangote yatangaje ko afite umugambi wo kubaka uruganda runini rutunganya ibikomoka kuri peteroli i Mombasa, ruzajya rugaburira ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga uzatwara hagati ya miliyari 15 na 17 z’Amadolari ya Amerika, urwo ruganda rukazajya rutunganya utugunguru ibihumbi 650 bya peteroli ku munsi.

Perezida wa Kenya, William Ruto, aherutse kuvuga ko ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga bikomeje hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo mu karere bizakenera ibikomoka kuri peteroli bizajya bitunganywa n’urwo ruganda.

Afurika ikomeje gukurura abashoramari

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Dangote agaragaza uburyo Afurika ikomeje kubona amahirwe mashya mu ishoramari, cyane cyane mu bihugu bikomeje gushyira imbere imiyoborere myiza, umutekano n’iterambere ry’ibikorwaremezo. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kuvugwa cyane mu rwego rw’ishoramari kubera uburyo rworohereza abashoramari ndetse n’icyerekezo cy’iterambere rirambye rwihaye.

Src: IGIHE

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *