Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, asanganwa udupfunyika 2,213 tw’urumogi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, aho uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo. Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo…

Soma inkuru yose

RIB yataye muri yombi abantu 16 barimo Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze gufata abantu barenga 80 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge hirya no hino mu gihugu. Muri abo bafashwe harimo abantu 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo ba nyir’inganda n’abakozi bazo. Muri bo harimo n’Umuyobozi wa Inguvu Gin Ltd, Ntihanabose Samuel uzwi ku izina rya…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yatawe muri yombi akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba ihamagazwa ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’utugari tugize uwo murenge. Amakuru avuga ko Nkurikiyimana yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026, nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri rya RIB, ishami…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Nyaruguru na Huye: Abagabo bane bafatiwe mu bujura bw’inka zirindwi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura. Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye. Amakuru…

Soma inkuru yose