Ese Kwambikana Impeta Byonyine Birahagije Gushimangira Umubano w’Abakundana?
Mu mibanire y’abakundana, kwambikana impeta bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza urukundo, ukwizerana n’ubwiyemezi bwo kubaka ejo hazaza hamwe. Kuri bamwe, ni ikimenyetso cyerekana ko umubano wageze ku rwego rwo hejuru, mu gihe abandi babibona nk’isezerano ryo kuzabana ubuzima bwose. Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba impeta yonyine ihagije kugira ngo umubano ukomere kandi urambe. Abahanga…
