Dangote yahisemo gushora imari muri Kenya aho kubaka uruganda rw’ibikomoka kuri peteroli muri Tanzania.

Umunyemari Aliko Dangote, uzwi nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, yatangaje ko uruganda runini rutunganya peteroli ateganya kubaka muri Afurika y’Iburasirazuba ruzubakwa muri Kenya aho kuba muri Tanzania, ashyira iherezo ku minsi yari ishize havugwa igihugu kizakira uyu mushinga.

Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida wa Dangote Industries Limited mu kiganiro yagiranye na AFP kuwa 7 Nyakanga 2026. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa ku kirwa cya Lamu muri Kenya, rukuzura nyuma y’amezi 30 y’imirimo yo kurwubaka.

Urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli 700.000 ku munsi, rukaba ari rwo runini muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse rukaza no ku rutonde rw’inganda zikomeye zitunganya peteroli ku Mugabane wa Afurika.

Nirumara kuzura, ruzajya rutanga ibikomoka kuri peteroli byatunganyirijwe imbere mu karere, bifashe Kenya n’ibihugu biyikikije kugabanya amafaranga byatakazaga bitumiza ibyo bicuruzwa hanze y’umugabane.

Uyu mushinga kandi utegerejweho gushimangira umwanya wa Kenya nk’igicumbi cy’ubucuruzi bwa peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba, unatanga amahirwe y’akazi ku bihumbi by’abaturage mu gihe cyo kuwubaka no kuwukoresha.

Nubwo mbere byavugwaga ko Tanzania ari yo ishobora kwakira uru ruganda, amakuru agaragaza ko Aliko Dangote yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan mu kwezi gushize, amusobanurira impamvu zatumye ahitamo Kenya. Byavuzwe ko impamvu nyamukuru zashingiye ku nyungu za tekiniki, ubucuruzi n’imikorere y’umushinga.

Iki cyemezo kije gikurikira ishoramari rinini Dangote aherutse gukora muri Nigeria, aho yatangije uruganda rutunganya peteroli rwa Lagos rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 650.000 ku munsi.

Uruganda rushya rwa Kenya ruzafasha Dangote gukomeza intego ye yo kongera ubushobozi bwa Afurika mu gutunganya peteroli imbere ku mugabane no kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *