Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Yisangize abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara ku birwa bya Trinidad and Tobago, hafi y’igihugu cya Venezuela, aho zavuze ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe.

Ubu bwato, USS Gravely, bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni kimwe mu bwato bunini bwa Amerika bufite abasirikare barwanira mu mazi, intwaro ziremereye, ndetse bushobora no kugwaho indege.

Iki gikorwa kije nyuma y’uko Perezida Donald Trump akomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu nyanja ya Caraïbes, avuga ko bigamije kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biva mu bihugu bituranye n’iyo nyanja.

Ariko Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, we yavuze ko Amerika iri kumushotora no gushaka intambara mu buryo bwo kumuhungabanyiriza umutekano w’igihugu cye.

Kugerayo k’ubu bwato kwateje impungenge abaturage ba Trinidad and Tobago, bavuga ko bashobora kugirwaho ingaruka mu gihe habaho intambara hagati ya Amerika na Venezuela.

Umwe mu baturage, Daniel Holder, w’imyaka 64, yabwiye AFP ati:

“Nihagira ikiba hagati ya Venezuela na Amerika, twe batuye hafi aho twahita tugirwaho ingaruka ako kanya.”

Gusa Minisiteri y’Ingabo muri Trinidad and Tobago yatangaje ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, ishimangira ko ari imyitozo isanzwe ikorwa na Amerika muri ako gace.

Ubu bwato bwa USS Gravely buje bukurikira ibindi bikorwa bya gisirikare Amerika yakoze muri Kanama 2025, ubwo yoherezaga ubwato umunani bw’intambara, indege 10 za F-35, ndetse n’ubwato bumwe bwo munsi y’amazi bukoresha ingufu za nikleyeri (nuclear-powered submarine), byose bivugwa ko bigamije kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri ako karere.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *