Umukobwa wa Brigitte Macron, Tiphaine Auzière, yagejeje imbere y’urukiko rwo mu Bufaransa ubuhamya bugaragaza uburyo ubuzima bwa nyina, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, bwahungabanyijwe n’abakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu.
Brigitte Macron, w’imyaka 72 y’amavuko, yareze abantu 10 bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa Jean-Claude Trogneux — nyamara Jean-Claude ari musaza we.
Yabwiye abagenzacyaha ko ayo makuru y’ibinyoma yagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwite, ku muryango we ndetse no ku buzukuru be, bumva kenshi ibivugwa ko nyirakuru yahoze ari umugabo.
Ku wa 27 Ukwakira 2025, umukobwa we Auzière w’imyaka 41, yabwiye urukiko ko nyina ahora ahangayitse n’isoni zo kumva izina rye ritukinishwa mu ruhame, kandi agerageza kwihangana nubwo aba azi neza ko isura ye yanduzwa.
Ati: “Nta cyumweru gishira tutavuganye kuri ibi bihuha. Yahatiwe guhindura imyambarire ye n’uko yigaragaza mu ruhame, kuko azi ko amafoto ye ashobora gukoreshwa nabi ku mbuga nkoranyambaga.”
Auzière yongeyeho ko nyina ababazwa cyane n’uko abuzukuru be bakura bumva ayo magambo atesha agaciro, kandi ntazi uko yabihagarika.
Ubushinjacyaha bwasabye ko abaregwa bahanishwa igifungo gisubitse kiri hagati y’amezi atatu na 12, ndetse bakacibwa ihazabu ya 8.000 € (asaga miliyoni 11 Frw).
Iki kibazo kimaze imyaka itatu kivugwa ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bakomeje gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ibinyoma bagamije kwangisha izina rya Brigitte Macron — ibintu u Bufaransa bwita “ibihuha bishingiye ku rwango n’irondakarere.”






















