Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ‘kwica AFC/M23’

Yisangize abandi

Kinshasa – Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije kurimbura burundu ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice binini byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze muri gahunda “Kivu na Biso” ya televiziyo ya leta (RTNC) ko nta mategeko yemeza isexistence y’ihuriro nk’iri, bityo ibiganiro byo muri Doha bikaba bizasoza “urupfu rwa AFC/M23.”

Ati: “Ibiganiro biri kubera i Doha ni ibibanziriza urupfu rwa M23 na AFC, kuko nta nyandiko y’amategeko – yaba Itegeko Nshinga, ihame ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyangwa ry’Umuryango w’Abibumbye – yemerera umutwe wigenga kugenzura igice cy’igihugu.”

Ibiganiro bya Doha byatangiye muri Werurwe 2025, nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Goma na Bukavu, ikahashyiraho ubuyobozi bwa gisivili. Ku wa 19 Nyakanga, impande zombi zashyize umukono ku mahame y’amahoro arimo guhagarika imirwano, kurekura imfungwa no gusubizaho ubutegetsi bwa Leta.

Gusa, ikibazo gikomeye cyagaragaye ni ugusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice M23 igenzura, aho RDC isaba ko abarwanyi bayo bava mu duce twose, mu gihe AFC/M23 yo isaba gukomeza kuyagenzura ku mpamvu z’umutekano na politiki.

Muyaya yavuze ko kurekura imfungwa AFC/M23 isaba bitazakorwa “mu kivunge”, ahubwo buri dosiye izasuzumwa ukwayo.
Ati: “Tuzasuzuma dosiye ku yindi kugira ngo turebe niba itegeko ritwemerera kurekura uyu n’uriya.”

AFC/M23 iherutse guha Qatar urutonde rw’imfungwa 700 yifuza ko RDC yarekura, barimo Eric Nkuba Shebandu na Safari Bishori Luc bafungiwe i Kinshasa.

Iyi mvugo ya Muyaya ishimangira amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi wavugiye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, aho yasabye abaterankunga bashyigikira umwanzuro 2773 w’Akanama ka Loni k’Umutekano, usaba AFC/M23 n’ingabo z’amahanga gusohoka ku butaka bwa RDC.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *