Akarere ka Bugesera karishimira kurangiza kubaka ”Arena”.

Akarere ka Bugesera kagaragaza ko gakomeje gutera intambwe ishimishije mu iterambere, binyuze mu mishinga karimo kwishyurira ku ngengo y’imari yako ndetse n’indi mishinga minini ya Leta izafasha guhindura isura y’aka karere no kukageza ku rwego rushya rw’iterambere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 18 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera irimo kugenda neza, anashimangira ko ibikorwa remezo birimo imihanda biri kubakwa mbere y’uko icyo kibuga gitangira gukora.

Yagize ati: “Ikibuga ntikiratangira gukora, ariko ntabwo tuzubaka imihanda cyaratangiye. Ni ukuyubaka ubu. Dufite umuhanda uhuza Masaka uvuye kuri Dubai Port ukagera ku kibuga cy’indege, undi ukava ku kibuga ugaca i Rilima ukahingukira i Gako, ndetse n’undi uzanyura Kabukuba muri Juru ugahingukira munsi y’Akarere. Hari kandi umuhanda uva ku Gahembe ukanyura imbere ya Ntare School ugahingukira ahitwa Kindama. Iyo mihanda yose biteganyijwe ko izaba yaruzuye mu mezi 18 ari imbere.”

Mutabazi yavuze ko iyi mihanda izoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ikanashyigikira ibikorwa by’ubukungu biteganyijwe kuzamukira ku kibuga cy’indege.

Uretse imishinga minini ya Leta, yavuze ko Akarere ka Bugesera kanakomeje gushyira mu bikorwa indi mishinga ifatanyije n’abaterankunga igamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagarutse ku kigo cy’urubyiruko cyubatswe ku bufatanye na Imbuto Foundation, gifite ibibuga bya siporo, aho urubyiruko rushobora kwidagadurira, kwigira no guteza imbere impano zitandukanye.

Ati: “Dufatanyije na Imbuto Foundation twamaze kuzuza ikigo cy’urubyiruko gifite ibikorwa bitandukanye birimo ibibuga byiza, aho abantu basohokera ndetse n’aho bashobora kwigira no kwiteza imbere.”

Yanavuze ko hari kubakwa inzu y’ababyeyi n’abana ku Bitaro bya Nyamata, umushinga uteganyijwe kurangira bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2026.

Akarere ka Bugesera kemeza ko iyi mishinga, hamwe n’indi irimo inyubako ya Bugesera Arena n’ibindi bikorwa remezo biri kuhakorerwa, izafasha kongera ishoramari, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage, bikarushyira ku rwego rushya rw’iterambere.

Mu Huriro ry’Igihugu ry’Imiyoborere, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragarije Akarere ka Bugesera aho gahagaze mu mitangire ya serivisi, rugaragaza ko hakiri intambwe ikeneye guterwa kugira ngo abaturage barusheho kunyurwa n’izo bahabwa.

Afurika Alex, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guteza Imbere Imiyoborere Myiza muri RGB, yavuze ko nubwo hari ibimaze kugerwaho, imibare igaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Yagize ati: “Akarere ka Bugesera hari byinshi gakeneye kongeramo imbaraga, kuko dushingiye ku mibare, mu mitangire ya serivisi kari kuri 65%, mu gihe intego igihugu cyihaye ari ukugera nibura kuri 90% mu myaka ibiri n’igice iri imbere. Iyo mibare iratwereka ko hakiri intambwe ikomeye igomba guterwa.”

Yasobanuye ko iyo mibare ikwiye kubera akarere umusingi wo gusuzuma ahakiri intege nke no gushyiraho ingamba zo kurushaho kunoza serivisi, kugira ngo abaturage bazibone ku gihe kandi banyuzwe n’uburyo zitangwa.

RGB yagaragaje ko kugera ku rwego rwifuzwa bizasaba ubufatanye bw’inzego zose z’ubuyobozi, gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose by’iterambere.

Ibi byagarutsweho mu gihe Akarere ka Bugesera kari gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini y’iterambere, aho abayobozi bagaragaza ko kunoza imitangire ya serivisi bizajyana n’iterambere ry’ibikorwa remezo n’ishoramari rikomeje kwiyongera muri

Afurika Alex yavuze ko amanota atangwa mu bushakashatsi bwa RGB ashingira ku bipimo bitandukanye byerekana uko serivisi zihabwa abaturage, birimo gutangira serivisi ku gihe, kubahiriza amabwiriza agenga imitangire ya serivisi, korohereza abaturage kuzigeraho, kubakira neza abazisaba no kugira ibikorwaremezo bifasha mu gutanga serivisi nziza.

Yasobanuye ko mu bipimo byose, ibifite uburemere bwinshi ari korohereza abaturage kubona serivisi no gushyiraho uburyo bunoze bwo kwakira no gukemura ibibazo byabo, kuko ibyo byonyine bifite amanota 50 kuri 100.

Yagize ati: “Izo ngingo ebyiri ni zo zifite uburemere bukomeye kuko iyo zinozwe neza, umuturage arushaho kunyurwa na serivisi ahabwa.”

Afurika yongeyeho ko abaturage bagize uruhare muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikigaragara ari serivisi zisaba ubufatanye bw’abakozi benshi, aho kubura k’umwe muri bo bishobora gutuma izo serivisi zitinda cyangwa zigahagarara burundu.

Ati: “Abaturage batubwiye ko hari serivisi zitangwa n’abantu barenze umwe, ariko iyo habuze umwe mu bazitanga, usanga igikorwa cyose kidindira, bigatuma abaturage batinda kubona serivisi bakeneye.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Bugesera, Umuyobozi wako Richard Mutabazi yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byabaye umwanya mwiza wo kwisuzuma no kureba aho akarere gahagaze mu rwego rw’imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

Yagize ati: “Kwerekwa aho duhagaze bidufasha kureba ibyo tumaze kugeraho, ibyo twishimira ndetse n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo abaturage barusheho kunyurwa na serivisi tubaha.”

Mutabazi yijeje ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byagaragajwe, kunoza uburyo serivisi zitangwamo no kongera ubufatanye n’abaturage, hagamijwe kuzamura igipimo cy’inyurwa ry’abaturage kikagera ku ntego igihugu cyihaye mu myaka iri imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa RGB byatumye ubuyobozi bwisuzuma, cyane cyane ku birebana n’uburyo abaturage bakirwa iyo baje gusaba serivisi.

Yagaragaje ko kimwe mu bibazo byagaragaye ari ukutakira abaturage neza no kubafasha kubona serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Yagize ati: “Twinenze kutakira abatugana igishyika. Hari igihe umuturage ashobora kujya mu biro by’umukozi runaka akabwirwa ko ikibazo cye kireba undi, nyamara byari gukemuka aramutse afashwe akajyanwa aho agomba kujya cyangwa se hakifashishwa telefoni ikibazo kigahita gikurikiranwa.”

Yakomeje ashimangira ko umuturage atagomba gufatwa nk’uwazimiye igihe agejeje ikibazo ku mukozi utagishinzwe, ahubwo ko uwo mukozi akwiye kumufasha kugera kuri serivisi akeneye.

Ati: “Nta muturage uyoba. Kuba yazana ikibazo cy’amashuri akakigeza ku mukozi ushinzwe ubuhinzi ntibivuze ko yayobye. Uwo mukozi akwiye kugira uruhare mu kumufasha kugira ngo ikibazo cye gikemuke. Tugomba guhora twibuka ko umuturage ari wo mutungo munini igihugu gifite, bityo akaba akwiriye guhabwa serivisi nziza kandi zinoze.”

Mutabazi yavuze ko Akarere ka Bugesera kiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi, kunoza imikoranire hagati y’abakozi no kongera umuco wo kwakira neza abaturage.

Yanaboneyeho umwanya wo kugaruka ku mishinga minini iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, aho yavuze ko hateganyijwe ibikorwa byinshi by’iterambere, by’umwihariko imihanda izafasha koroshya ubuhahirane n’ingendo z’abaturage.

Yavuze ko iyo mihanda izunganira indi mishinga minini iri gukorerwa muri Bugesera, irimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, ibikorwa by’ubuzima, ibijyanye n’urubyiruko n’ibindi bikorwaremezo bigamije kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *