Maj. Gen. Yifat Tomer-Yerushalmi, wahoze ari Umunyamategeko Mukuru w’Igisirikare cya Israel (IDF), yafunzwe nyuma y’isosoka ry’amashusho agaragaza abasirikare ba Israel bakorera iyicarubozo imfungwa yo muri Palestine, bikaba byateje impaka n’uburakari ku rwego mpuzamahanga.
Tomer-Yerushalmi yari yeguye ku mwanya we icyumweru gishize, nyuma yo kwemera amakosa mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze atagombaga gusohoka. Ku wa 2 Ugushyingo 2025, byongeye kuvugwa ko yaburiwe irengero, bituma polisi itangira ibikorwa byo kumushakisha.
Nyuma y’amasaha make, yabonetse ari muzima hafi y’umujyi wa Herzliya, ariko ahita atabwa muri yombi.
Amashusho yateje ikibazo yaciye kuri televiziyo muri Kanama 2024, agaragaza abasirikare ba Israel bo mu kigo cya Sde Teiman bakubita, ndetse bakoreye iyicarubozo rikabije imfungwa yo muri Palestine, harimo no kuyicengeza ikintu mu kibuno, bikaza gutuma ijyanwa kwa muganga kubera ibikomere bikomeye.
Abasirikare batanu bo mu Nkeragutabara za Israel bagejejwe mu nkiko kubera ibyo byaha, ariko bose barabihakanye.
Nyuma yo gusohoka kwayo mashusho, Minisitiri w’Ingabo Israel Katz yasabye Tomer-Yerushalmi kwegura, icyifuzo cyahise gishyirwa mu bikorwa.
Polisi yaje gutangaza ko Tomer-Yerushalmi afunzwe hamwe na Col. Matan Solomosh, wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’ingabo, bombi bakekwaho gukwirakwiza amakuru y’ibanga n’ibindi byaha bifitanye isano n’amashusho y’iyicarubozo.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko ayo mashusho “ari kimwe mu bitero bikomeye ku isura ya Israel”, asaba inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera gukurikirana “abagize uruhare muri ayo makosa” ku rwego rwo hejuru.





















