Venezuela yashyize abaturage mu bikorwa byo kunekana hagati yabo kubera ubwoba bwa Amerika

Yisangize abandi

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Venezuela na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Nicolás Maduro yashyize abaturage be mu bikorwa byo gukoresha porogaramu ya telefoni yitwa VenApp, ifashishwa mu gukusanya amakuru no kunekana hagati yabo.

Iyi porogaramu yashyizweho mu 2022 nk’igikoresho cyo gufasha abaturage mu bijyanye n’imibereho – nko gutanga ibibazo by’ibura ry’amazi, umuriro cyangwa ubufasha – ariko ubu ikoreshwa mu kugaragaza abashobora kwigomeka ku butegetsi.

Imiryango itegamiye kuri leta yamaganye iki gikorwa, ivuga ko VenApp ibangamiye uburenganzira bwa muntu kandi igamije kugenzura ubuzima bw’abaturage.

Maduro ari ku gitutu gikomeye kubera ubwoba ko Perezida Donald Trump ashobora kumukuraho, nyuma y’uko Amerika ishinje Venezuela kuba indiri y’ibiyobyabwenge byinjira muri icyo gihugu.

Kuri ubu, inzego za gisirikare za Venezuela zategetswe gukurikirana ikoreshwa rya VenApp kugira ngo buri muturage atange amakuru y’umutekano n’aho aherereye, ibintu byongeye gukaza impaka ku bwisanzure bw’abaturage muri icyo gihugu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *