Ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI) rikomeje kuzana impinduka zikomeye mu buvuzi, aho ubu ryanatangiye gufasha abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba kubona amahirwe yo kubyara.
Ubwo buryo bushya bwafashije umugore witwa Penelope n’umugabo we Samuel, bari bamaze imyaka irenga ibiri bagerageza kubona umwana nta ntsinzi.
Indwara yari yarababujije kubyara
Nyuma y’ibizamini byinshi, Samuel yaje gusanganwa indwara ya Klinefelter syndrome, ikibazo cy’uturemangingo ndangakamere gituma bamwe mu bagabo bagira chromosome X y’inyongera.
Iyi ndwara akenshi ituma umugabo agira intanga ngabo nke cyane cyangwa ntazigire burundu mu masohoro, ikibazo kizwi nka azoospermia.
Abahanga bavuga ko hafi 10% by’abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba baba bafite azoospermia.
Azoospermia ni ikibazo cy’ubugumba ku bagabo aho amasohoro yabo aba adafite intanga ngabo (sperm cells) na nke.
AI yaje gutanga icyizere
Nyuma yo kubwirwa ko amahirwe yabo yo kubona umwana ari make cyane, aba bashakanye baje kugerageza uburyo bushya bwiswe STAR (Sperm Track and Recovery), bwakozwe na Columbia University.
Ubu buryo bukoresha AI mu gushakisha intanga ngabo nke cyane zishobora kuba zihishe mu masohoro y’umugabo, zikaba zitoroshye kubonwa n’uburyo busanzwe.
Abahanga bavuga ko AI ibasha gusuzuma amakuru menshi mu gihe gito cyane, ikabona intanga ngabo nke cyane umuntu atapfa kubona.
Mu Ugushyingo 2025, Penelope yakiriye telefoni imumenyesha ko yasamye inda nyuma y’igihe kinini cyo kugerageza.
Yavuze ko uwo munsi wari uw’ibyishimo byinshi kuko bari bafite embryo imwe gusa, ariko ikaza gutanga inda neza.
Ati: “Byadusabye imbaraga nyinshi n’igihe kirekire. Kuba byarashobotse byaradushimishije cyane.”
Icyo iri koranabuhanga risobanuye
Abahanga bavuga ko ubu buryo bushobora gutanga amahirwe mashya ku bashakanye benshi bari babwiwe ko badashobora kubona abana.
Nubwo bugikorerwaho ubushakashatsi, STAR iri gutanga icyizere ko AI ishobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by’ubugumba mu gihe kiri imbere.











