MINECOFIN yakebuye abacyumva ko impamba itazabageza i Kigali bayirira ku Ruyenzi

Yisangize abandi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasabye Abanyarwanda kureka imyumvire yo kudakunda kuzigama, ibibutsa ko kwizigamira bidaterwa n’ubwinshi bw’amafaranga ahubwo n’ubushake bwo kwiteza imbere.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwizigamira cyabereye mu Karere ka Ngoma, cyari cyatangiye ku wa 31 Ukwakira 2025.

Imibare ya MINECOFIN yo mu 2024 igaragaza ko 96% by’Abanyarwanda bagezwaho serivisi z’imari binyuze muri banki, Imirenge SACCO n’ibigo bitandukanye, mu gihe 3% batarazigeraho.

Hategekimana Cyrille, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibigo by’imari muri MINECOFIN, yavuze ko hari bamwe bagifite imyumvire ishaje ivuga ngo “impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi”, bavuga ko kuzigama bisaba amafaranga menshi.

Yagize ati:

“Nta mafaranga make yo kuzigama abaho. Icyo dukangurira abantu ni uko ayo winjije yose ushobora kuyazigama, icya ngombwa ni ubushake.”

Yongeyeho ko bagiye kongera inyigisho zigamije gufasha abaturage gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira no gukoresha serivisi z’imari.

Abaturage bo mu Ngoma bavuze ko kimwe mu bibadindiza ari uko banki nyinshi zikorera kure y’aho batuye, abandi bakumva ko amafaranga make atagomba kubitswa.

Ndagijimana Fabien, utuye muri Murama, yavuze ko kutagira banki hafi bituma bamwe bibikira amafaranga mu rugo, bikabashyira mu kaga.

Maniraho Eric, umumotari wo muri Kibungo, yongeyeho ko hari benshi batabitsa kubera kubona ayo binjiza ari make, nubwo hari abahitamo gukoresha serivisi za telefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bafite imirenge SACCO 14, ifasha abaturage kwegera serivisi z’imari, ariko ko hakenewe kongerwa ibigo by’imari bikorera hafi y’abaturage.

Kuri ubu, MINECOFIN ivuga ko ubwizigame bw’Abanyarwanda buri kuri 14,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mu gihe mu ntego za NST2, u Rwanda rwihaye kuzamura ubwo bwizigame bukagera kuri 25,9%.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *