Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye itsinda ry’abajyanama bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Paula White-Cain, Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe imyemerere, na Jenny Korn, Umuyobozi muri White House Faith Office akaba n’Umwe mu banyamabanga ba Donald Trump.
Ibiganiro byabo byibanze ku mahoro, imyemerere, imiyoborere, ndetse n’ibibazo bihangayikishije akarere n’Isi muri rusange.
Abo bayobozi bakomoka muri White House Faith Office, ibiro byashinzwe na Perezida Trump mu 2025 hagamijwe guteza imbere indangagaciro z’imyemerere n’ukwishyira ukizana kw’amadini, no gukorana n’inzego zitandukanye zishinzwe imiryango ishingiye ku kwemera.
Paula White-Cain na Jenny Korn bari kumwe n’abandi bayobozi barimo Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams, Rosa Whitaker Duncan-Williams, Joel Duncan-Williams, na Chekinah Olivier.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.





















