Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange – RSE) ryatangaje ko rigeye gufungura igice gishya cyiswe “Green Exchange Window”, kizajya gifasha imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije kubona igishoro binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda (green bonds).
Iki gice giteganyijwe gutangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu nama ngarukamwaka ya ASEA (African Securities Exchanges Association) izabera i Kigali.
Impamvu nyamukuru yo gushyiraho iki gice
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Célestin Rwabukumba, yavuze ko iki gice gishingiye ku ntego yo kongera ishoramari mu bukungu burengera ibidukikije, hagamijwe gushyigikira icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu burambye.
Ati:
“Iyo hashyizweho impapuro mpeshwamwenda zihariye ku kurengera ibidukikije, abashoramari babishishikariye baboneka vuba kuko baba babona ko ari ishoramari rifite intego nziza, rigamije inyungu rusange, si amafaranga gusa.”
Rwabukumba yavuze ko Rwanda ari cyo gihugu cya mbere mu Karere ndetse no muri Afurika kigira iki gice cyihariye, kikazaba gihamya ko u Rwanda rutavuga gusa ku bukungu burengera ibidukikije, ahubwo ruteza imbere n’ingamba zifatika z’uburyo bwo kugera kuri ibyo byiyemezo.
Uko bizakorera
- Abashoramari bazashora mu mpapuro mpeshwamwenda (green bonds) zashyizweho n’ibigo bifite imishinga itangiza ibidukikije urugero nk’imishinga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kubungabunga amazi cyangwa gutunganya imyanda mu buryo butangiza ibidukikije.
- Ibyo bigo bizabona igishoro bitaciye muri banki, kandi ku nyungu nkeya ugereranyije n’inguzanyo zisanzwe.
- RSE izafasha kandi kureba uko ishoramari ryose rihujwe n’ibipimo mpuzamahanga mu bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Luxembourg, rizwiho ubunararibonye mu bijyanye n’isoko ry’“impapuro z’icyatsi” (green bonds).
Umusaruro witezwe
Kugeza ubu, RSE yari isanzwe ifite impapuro mpeshwamwenda z’imishinga irengera ibidukikije zirimo iza Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), zimaze gutanga amafaranga arenga miliyari 70 Frw. Iyi mishinga izahita ishyirwa muri icyo gice gishya, bikazakurura n’abandi bashoramari bashya.
Rwabukumba yasabye ibigo bikora cyangwa biteganya gukora imishinga ijyanye n’ibidukikije kugana RSE, kuko isoko ry’imari n’imigabane ari inzira ihendutse kandi irambye yo kubona igishoro.













