Google yaburiye abantu bishingikiriza kuri AI nta bushishozi

Yisangize abandi

Mu gihe isi ikomeje kwihutira gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu mirimo itandukanye, Umuyobozi Mukuru wa Google na Alphabet, Sundar Pichai, yavuze ko bitari byiza ko abantu babwizera ku kigero cyo hejuru batabanje kubusesengura.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Pichai yasobanuye ko nubwo AI yorohereza abantu gukora ibintu vuba kandi mu buryo bunoze, bidakwiye ko iba yo yonyine isimbura ubushakashatsi n’ubumenyi bw’abantu.

Yagize ati: “AI irafasha cyane cyane mu kwandika no gutunganya ibintu, ariko abayikoresha bagomba kuyisobanukirwa bihagije, kandi bakirinda kwemera buri kintu cyose itanga batayobewe.”

Yongeyeho ko n’ubwo ikoranabuhanga ryateye imbere cyane muri iki gihe, AI ishobora gukora amakosa yo gutanga ibisubizo bituzuye cyangwa bidahuye n’ukuri.

Google, ifite urubuga rukomeye rwa Gemini, ivuga ko mu mpera za 2025 izashyira hanze Gemini 3.0. Iyi porogaramu yatangiye gukoreshwa mu 2023, ariko yakunze kunengwa cyane kubera amakosa yo kwitiranya abantu mu mafoto cyangwa mu gusobanura amateka.

Mu Rwanda, ubwenge buhangano bukoreshwa bwa hato na hato burimo ChatGPT, Grok, Gemini n’izindi porogaramu zitandukanye.

Kugeza ubu kandi, ibigo bikomeye ku isi bikusanya amafaranga arenga miliyari 400$ buri mwaka mu mishinga ijyanye n’iterambere rya AI.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *