Amateka n’ukuri ku muhango wo guterekera mu muco nyarwanda

Mu Rwanda rwo hambere, umuhango wo guterekera wari umwe mu mihango gakondo yifashishwaga mu kuzirikana abakurambere no kwibuka ibikorwa by’indashyikirwa bakoze bakiriho. Nubwo uko imyaka yagiye ishira indi igataha hari abantu batangiye kuwufata nk’igikorwa gifitanye isano no gusenga ibigirwamana, bamwe mu bashakashatsi b’umuco bavuga ko guterekera atari ukwiyambaza abazimu, ahubwo ko byari uburyo bwo guha agaciro amateka n’abakurambere.

Uyu muhango umaze imyaka myinshi utera impaka, cyane cyane hagati y’abashingira ku muco gakondo nyarwanda n’abawurebera mu ndorerwamo y’amadini yinjiye muri Afurika mu kinyejana cya 20.

Guterekera byari ugukomeza kuzirikana abakurambere

Abasesenguzi b’amateka bavuga ko kuva kera amoko n’ibihugu byinshi byagiye bigira uburyo bwo kwibuka abantu babigizemo uruhare rukomeye. Mu Rwanda na ho, imiryango yibukaga abakurambere bayo babaye intwari cyangwa abagize uruhare mu kubaka umuryango.

Mu gitabo “Umuco mu Buvanganzo” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, hagaragara ko guterekera byari uburyo bwo guhurira hamwe bakibuka ibikorwa by’abakurambere, bagasangiza urubyiruko amateka yabo kugira ngo adatakara.

Abanyarwanda ba kera bemeraga ko kwibuka abakurambere babo ari imwe mu ndangagaciro zikomeye zatuma umuryango ugumana isano n’amateka yawo.

Ibisobanuro by’ijambo “Guterekera”

Mu muco nyarwanda, ijambo guterekera rifitanye isano n’amagambo “guteka” na “gutereka”. Guteka byasobanuraga kwicara nk’umunyacyubahiro cyangwa umukuru w’umuryango, mu gihe gutereka byavugaga gushyira hamwe ibyo kurya n’ibinyobwa abantu bakabisangira.

Mu mihango yo guterekera, abantu bahuraga bakibuka umuntu witabye Imana, bakavuga amateka ye, ibikorwa yakoze ndetse rimwe na rimwe bagategura amafunguro cyangwa ibinyobwa yakundaga bakabisangira mu rwego rwo kumwibuka.

Uburyo bune bwo guterekera mu Rwanda rwo ha mbere

Abashakashatsi bagaragaza ko guterekera byakorwaga mu buryo butandukanye harimo:

1. Kwita izina ry’umukurambere ku mwana

Iyo umuryango witaga umwana izina rya sekuru cyangwa undi mukurambere, byafatwaga nk’uburyo bwo gukomeza kumwibuka no gusigasira amateka ye.

2. Kuganira ibigwi bya nyakwigendera

Imiryango yahuraga ikavuga ibikorwa n’amateka by’umuntu witabye Imana kugira ngo abato bamenye uwo yari we.

3. Kwizihiza isabukuru cyangwa umunsi wihariye

Hari aho abantu bibukaga umunsi umuntu yavukiyeho, yashyingiwe cyangwa yapfiriyeho bakamuzirikana.

4. Gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kumwibuka

Imiryango imwe yashyiragaho umunsi wihariye wo guhuriraho bakibuka abakurambere babo.

Amadini yinjiye muri Afurika yahinduye imyumvire kuri uwo muhango

Mu gihe amadini y’Abanyaburayi yageraga muri Afurika, bamwe mu bamamyi bayo batangije inyigisho zagaragazaga ko guterekera ari icyaha cyangwa gusenga abazimu. Ibi byatumye abantu benshi batangira gutinya uwo muhango, bamwe bakumva ko kuwukora bitandukanye no kwizera Imana.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo byagize uruhare mu gutuma bamwe mu Banyarwanda batakaza umuco wo kuzirikana abakurambere babo, ahubwo bagatangira guha agaciro cyane amateka n’umuco by’amahanga.

Hari abemeza ko guterekera no gusenga bitandukanye

Hari bamwe mu bahanga mu muco bavuga ko guterekera bitari ugusenga abakurambere, ahubwo ko byari uburyo bwo kubaha icyubahiro no gukomeza kubazirikana. Bavuga ko kwibuka umuntu witabye Imana no kuvuga ibigwi bye ari ibintu bikorwa no mu yindi mico myinshi ku Isi, kandi bidafatwa nk’icyaha.

Icyakora, hari abandi bakomeza kubona uwo muhango nk’igikorwa kidakwiye ku bantu bafite imyemerere ishingiye ku madini.

Umuco nyarwanda ukomeje kugibwaho impaka

Kugeza ubu, hari ibikorwa byinshi by’umuco nyarwanda bikomeje kuganirwaho n’abashakashatsi, abanyamadini ndetse n’urubyiruko rushaka gusobanukirwa inkomoko y’imigenzo ya kera.

Abahanga bavuga ko ari ingenzi ko amateka n’umuco byigishwa neza, kugira ngo abantu babashe gutandukanya ibijyanye n’umuco gakondo n’ibifitanye isano n’imyemerere y’idini. Nubwo ibitekerezo bikomeje gutandukana ku muhango wo guterekera, benshi bemeranya ko kuwusobanukirwa neza bifasha gusigasira amateka y’u Rwanda no kumenya inkomoko y’imigenzo yakurikiwe n’abakurambere.

Indi Nkuru Wasoma:

IMPAMVU TWESE DUTEREKERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *