Liam Rosenior yagizwe umutoza mushya wa Chelsea

Umutoza wa Chelsea
Yisangize abandi

Umwongereza Liam Rosenior yagizwe umutoza mushya wa Chelsea FC yo mu Bwongereza, asinya amasezerano y’imyaka itandatu.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Mutarama 2026, binyuze mu itangazo yashyize hanze.

Liam Rosenior yagaragaje ko intego afite ari ugukomeza gutwara ibikombe muri iyi kipe.

Ati’’ Akazi kanjye ni kurinda umwihariko w’iyi kipe no kubaka ikipe igaragaza izo ndangagaciro muri buri mukino dukina dukomeza gutwara ibikombe, ndashimira byimazeyo abafashe icyemezo n’abandi bose bangiriye icyizere cyo gukora aka kazi. Nzatanga byose mfite kugira ngo nzane intsinzi iyi kipe ikwiye.”

Yongeyeho ko nshimiye gukorana n’itsinda ry’abakinnyi n’abakozi bafite impano cyane, kugira ngo twubake imikoranire ikomeye mu kibuga no hanze yacyo no dushyireho ahantu buri wese yumva ahujwe kandi iyobowe n’intego imwe.”

Uyu mutoza w’imyaka 41, asimbuye Enzo Maresca uherutse kwirukanwa kubera umusaruro muke.Rosenior yari asazwe ari umutoza wa Strasbourg yo mu Bufaransa muri Nyakanga 2024,

Yayifashije kuba iya karindwi muri Ligue 1 ya 2024/25, ibona itike yo gukina imikino y’i Burayi ku nshuro ya mbere mu myaka umunani. Kuri ubu iyi kipe ni iya karindwi muri Ligue 1 mu gihe ari yo iyoboye UEFA Conference League.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *