Kurya amafunguro amwe buri munsi kandi ayo mafunguro akaba arimo ‘Carlories’ zingana , bishobora gufasha abantu kugabanya ibiro byabo ndetse n’umubyibuho ukabije nk’uko ubushakashatsi bubivuga.
Bamwe mu bakoreweho ubwo bushakashatsi , batangiye gutakaza ibiro byabo nyuma y’ibyumweru 12 ,uhereye umunsi batangiriyeho gukurikiza izo nama nk’uko byanditswe muri ‘Health Psychology ahashyizwe ubwo bushakashatsi.
“Hari ibimenyetso byinshi bifatika, bigaragaza ko kurya bihoraho kandi amafunguro amwe , bifasha cyane buri wese kurya neza no kugira ubuzima bwiza burimo gutakaza ibiro. Gusa na none ni ingenzi kugenzura ibivugwa n’abatanze ubuhamya , bashimangiye ko bisaba kugenzura cyane uko bikorwa”. ! Ibi byavuzwe na Kristin Kirkpatrick, inzobere mu by’imirire ukorera mu Ishami rya ‘Wellness & Preventive Medicine’ rya Cleveland Clinic akaba n’umuyobozi wa KAK Consulting.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 112 bwasesenguye amakuru arambuye yabo ashingiye kubyo abantu baririye mu gihe cya nyacyo ndetse abo bantu bakaba barakuze bafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, kandi abo bantu bakaba bari biteguye gushaka uko babigabanya.
Abo bitabiriye ubu bushakashatsi bandikaga buri munsi ibyo barya byose bakoresheje ‘Application’ yo kuri telefoni. Nanone kandi bipimaga ibiro buri munsi bakoresheje ikoranabuhanga (wireless scale).
Kugira ngo amakuru agaragaze imyitwarire ihamye y’abo bantu, abashakashatsi bibanze ku byumweru 12 bya mbere by’iyo gahunda, kuko ari bwo abantu akenshi baba babyitayeho cyane kandi bandika neza iyo gahunda.
Abakoze ubushakashatsi barebye uko Calori zagiye zihindagurika. Ni ukuvuga uko ingano ya Calori yagendaga ihinduka umunsi ku wundi, bagafata mu minsi isoza icyumweru no mu minsi y’imibyizi.
Barebye kandi uko indyo imwe umuntu yafataga yagendaga isubirwamo umunsi ku munsi.
Iryo tsinda ryasanze abantu bagerageje kurya indyo imwe buri munsi aho guhindura ibyo barya, baragabanutse ibiro ho 5.9% ugereranyije n’ibiro byose. Ibyo bigereranywa na 4.3% by’abantu baryaga indyo itandukanye (Amafunguro atandukanye), kandi irimo amafunguro atandukanye cyane.
Kristin Kirkpatrick umuhanga mu mirire twagarutseho haraguru, asanga ibyo abantu bariye bigira akamaro kenshi iyo byahozeho bitarahindaguwe cyane buri munsi , birimo intungamubiri ihagije kandi bikungahaye neza.
Avuga ko kandi uko guhindagura imirire bituruka cyane ku kuba nta bushobozi buhagije abantu bafite cyangwa kuba bahora bimuka cyane kubera gushaka ubuzima n’ibindi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuntu afata Calori nyinshi ari na ko ibiro bigenda bigabanuka kuko ngo iyo umuntu yinjiza Calori 100 buri munsi atakaza ibiro biri kuri 0.6% nk’uko byagaragaye kubo ubushakashatsi bwakoreweho.
Guhitamo amafunguro meza, akungahaye ku ntungamubiri umubiri ukenera, biri mu bifasha cyane buri wese kugira ubuzima bwiza by’umwihariko ku bantu barya amafunguro amwe 20 kugeza kuri 30 nk’uko byemezwa na David Culter.