Muri gutera urujijo Abanyarwanda – Minisitiri Nduhungirehe Ntari kuvuga rumwe na Mutesi Scovia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo ibiganiro bya Mama Urwagasabo TV byasesenguye ubutumwa yari yanditse ku rubuga rwa X, avuga ko byateye urujijo mu banyarwanda.

Ibi byakurikiye ikiganiro cyatambutse kuri Mama Urwagasabo TV, aho abanyamakuru bagarutse ku butumwa Minisitiri Nduhungirehe yari yanditse mu rurimi rw’Igifaransa, bavuga ku byabereye mu nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya.

Nduhungirehe yavuze ko ubutumwa bwe bwumvikana

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inyandiko ye yari yanditse mu “rurimi rwumvikana”, ashinja abasesenguye ubutumwa bwe kuba barabusobanuye nabi.

Yagize ati:

“Madamu Scovia Mutesi, iki kiganiro cyanyu kiratera urujijo mu banyarwanda. Inyandiko yanjye yanditse mu rurimi rwumvikana. Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye, mbere y’uko muyiganiraho.”

Yasobanuye iby’ikorwa rya Africa Forward Summit

Yakomeje asobanura ko igitaramo cya Africa Forward Summit kitari gifitanye isano n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu nk’uko byari byavuzwe muri icyo kiganiro.

Ati:

“Igitaramo cya Africa Forward Summit i Nairobi ntaho cyari gihuriye n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu, kuko cyabaye inama irangiye. Ntabwo rero wasaba Sherrie Silver wagiteguye ngo aze yemeze ibyo nanditse ku nama y’Abakuru b’Ibihugu. Ntiyari ahari.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko abakurikira Mama Urwagasabo TV bakwiye guhabwa amakuru yumvikana kandi asesenguye neza, cyane cyane igihe hifashishijwe inyandiko ziri mu ndimi z’amahanga.

Scovia Mutesi yasubije Minisitiri

Nyuma y’ubu butumwa, Scovia Mutesi nawe yasubije Minisitiri Nduhungirehe, amusaba kujya atanga ubutumwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bugere ku banyarwanda bose.

Mu gisubizo cye yagize ati:

“Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab’i Paris, Kinshasa cyangwa i Bruxelles gusa, ahubwo harimo n’abanyarwanda ba Kiyombe, Mushubati na Kinigi.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza kwihangana kugeza igihe abayobozi bazajya batanga ubutumwa mu buryo bworohereza abanyarwanda bose kubusobanukirwa.

Ikiganiro cyakurikiwe ku mbuga nkoranyambaga

Iyi mpaka yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri x yahoze yitwa (Twitter), aho bamwe bashyigikiye ko ubutumwa bw’abayobozi bukwiye kujya butangwa no mu Kinyarwanda, mu gihe abandi bagaragaje ko itangazamakuru rikwiye kurushaho kwitondera isesengura ry’inyandiko zanditse mu ndimi z’amahanga mbere yo kuzitangarizaho abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *