Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zitangiye kumukoraho iperereza ku byaha bya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta ndetse no kutagaragaza umutungo we nk’uko amategeko abiteganya.
Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, abashinzwe iperereza basatse urugo rwa Among ruherereye mu gace ka Kigo hafi y’Ikiyaga cya Victoria, nyuma y’aho ku wa Gatandatu hari hamaze gusakwa urundi rugo rwe ruherereye i Nakasero mu Mujyi wa Kampala.
Ibi bikorwa byo gusakwa byombi biri mu bikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo gushaka ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu iperereza riri gukorwa kuri uyu munyapolitiki uri mu bakomeye kandi bafite ijambo rikomeye muri Uganda.
Telefone ye yafashwe kugira ngo isuzumweMu byafatiwe muri uru rugo harimo telefone ya Anita Among ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bivugwa ko bishobora kuba bikubiyemo amakuru y’ingenzi afasha mu iperereza.
Amakuru aturuka mu bashinzwe iperereza avuga ko inzego z’umutekano zifuza gusuzuma ubutumwa bugufi, uburyo bwo kohererezanya amafaranga, email ndetse n’andi makuru ashobora kugaragaza inkomoko y’umutungo we cyangwa abantu yaba yarakoranye na bo ibikorwa bikekwaho kunyereza umutungo.
Hari kandi amakuru avuga ko abagenzacyaha bari gushaka gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora no kugarura ubutumwa cyangwa dosiye byaba byarasibwe kuri telefoni n’ibindi bikoresho bye.
Uretse ifatirwa ry’ibikoresho bye, Anita Among yanashyizwe mu kato iwe mu rugo mu gihe iperereza rikomeje. Bivugwa ko urujya n’uruza rw’abantu mu rugo rwe rwahagaritswe by’agateganyo, aho nta wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka atabiherewe uburenganzira.
Ibi bikorwa byatumye havuka impaka nyinshi muri Uganda no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko iperereza rikwiye gukorwa mu mucyo, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo gukurikirana abanyapolitiki bakomeye bakekwaho ruswa imaze igihe ivugwa muri icyo gihugu.
Imodoka ya miliyoni nyinshi yateje impaka
Iperereza kuri Among ryakajije umurego nyuma y’uko bimenyekanye ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Cullinan ifite agaciro kari hafi ibihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika.
Iyo modoka y’igiciro cyo hejuru yateye impaka zikomeye muri Uganda, aho abaturage n’abasesenguzi batangiye kwibaza uburyo umutungo ungana tyo ushobora kuba warabonetse.
Anita Among asanzwe azwi nk’umwe mu banyapolitiki bafite amafaranga menshi muri Uganda, gusa abakurikirana politiki y’icyo gihugu bavuga ko ikibazo cy’inkomoko y’umutungo w’abayobozi gikomeje guteza impaka.
Hari abandi bayobozi bari kuvugwa muri dosiye
Umugenzuzi Mukuru wa Guverinoma muri Uganda, Aisha Batala Nalule, aherutse gutangaza ko hari ibirego byinshi byatanzwe bishinja Among kutagaragaza umutungo we no kugira ibikorwa bikemangwa mu micungire y’umutungo.
Yemeje ko ibyo birego ari byo byatumye hafungurwa iperereza rikomeje gukorwa.
Hari kandi andi mazina y’abayobozi bakomeje kuvugwa muri dosiye zifitanye isano n’ibi byaha, barimo Keteshumbwa Dickson wahoze ari umwe mu bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari ndetse na Henry Musasizi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari.
Abasesenguzi bavuga ko niba iperereza rikomeje uko riteye, rishobora kugera ku bandi banyapolitiki bakomeye cyangwa rikagira ingaruka zikomeye muri politiki ya Uganda.











