Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye kunenga ibihugu byo muri NATO mu birori byo kwizihiza umunsi wa “Victory Day” wabereye ku rubuga rwa Red Square i Moscow.Ibi birori bikorwa buri mwaka mu kwibuka intsinzi y’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, izwi mu Burusiya nka “Great Patriotic War”.

Uyu mwaka, ibirori byabaye mu buryo bugabanyije ugereranyije n’indi myaka, mu gihe igihugu gikomeje intambara muri Ukraine ndetse n’umwuka mubi hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ,Mu ijambo rye, Putin yavuze ko NATO ikomeje gushyira igitutu ku Burusiya no kugerageza guhungabanya umutekano wabwo. Yashimangiye ko igihugu cye gikomeje “kurengera inyungu zacyo n’umutekano w’abaturage”.Muri ibyo birori, hagaragaye abasirikare ba North Korea bari mu mutambagiro wa gisirikare, ibintu byakomeje gukurura impaka ku mubano uri hagati ya Moscow na Pyongyang. Hari kandi indege za gisirikare zasize amabara y’ibendera ry’u Burusiya mu kirere, mu rwego rwo kwerekana imbaraga za gisirikare z’iki gihugu.

Nyuma y’ibirori, Putin yashyize indabo ku rwibutso rwa Tomb of the Unknown Soldier mbere yo kwakira abayobozi n’abatumirwa muri Kremlin.
Ibirori byabereye no mu yindi mijyi
Usibye Moscow, kwizihiza “Victory Day” byabereye no mu yindi mijyi y’u Burusiya ariko abantu bari bake ugereranyije n’imyaka yashize.Mu mujyi wa Vladivostok uherereye mu burasirazuba bwa kure bw’u Burusiya, habaye akarasisi ka gisirikare ndetse n’urugendo rwa “Immortal Regiment” rwibuka abasirikare n’abarwanyi bagize uruhare mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.

Abaturage benshi bitwaje amafoto y’abasirikare n’intwari z’intambara, mu gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka mu Burusiya.
Ibikorwa nk’ibi byabereye no mu mijyi irimo St Petersburg na Krasnoyarsk nk’uko ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byabitangaje.Gusa hari indi mijyi yahagaritse burundu ibi birori kubera impungenge z’umutekano ndetse n’ibibazo by’ikorwa rya internet byari biteganyijwe.“Victory Day” nk’igikoresho cya politiki.
“Victory Day” nk’igikoresho cya politiki.
Kuva Putin yaba Perezida, umunsi wa “Victory Day” wakomeje gukoreshwa nk’uburyo bwo kwerekana ubushobozi bwa gisirikare bw’u Burusiya no gukomeza ubutumwa bwa politiki igihugu cyifuza kugeza ku Isi.

Ariko kandi, uyu munsi ukomeje gufatwa nk’umwanya wo kwibuka ibitambo byatanzwe n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, aho abarenga miliyoni 27 bapfuye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose.










