Perezida w’uburusiya Vladimir Putin yavuze ko abona intambara igihugu cye kirimo na Ukraine ishobora kuba iri kugera ku musozo, mu ijambo yagejeje ku banyamakuru nyuma y’umuhango wo kwizihiza intsinzi y’Abasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose wabereye i Moscow.
Putin yavuze ko icyo u Burusiya bwise “ibikorwa bya gisirikare byihariye” muri Ukraine bishobora kurangira vuba, ariko anashinja ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Kyiv no kongera ubushyamirane.
Yagize ati: “Ntekereza ko iki kibazo kiri kugana ku iherezo, ariko ni ikibazo gikomeye cyane.”Ibi Putin yabivuze nyuma y’amasaha make ashoje ijambo rye ryo ku munsi wa Victory Day asobanura impamvu u Burusiya bukomeje intambara muri Ukraine, avuga ko igihugu cye kiri mu “ntambara iboneye”.
Putin yashinje NATO gushyigikira Ukraine.
Mu ijambo rye, Putin yavuze ko Ukraine yabaye “igihugu gifite ibikorwa by’ubushotoranyi” kandi ko iri gushyigikirwa n’ibihugu byose bigize umuryango wa NATO.Yashimangiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byijeje Ukraine inkunga, nyuma bikaza gukomeza kongera amakimbirane hagati yabyo n’u Burusiya.

Iyi parade yo kwizihiza Victory Day ntiyari irimo ibikoresho bya gisirikare bikomeye nk’ibimodoka by’intambara n’ibisasu bya missiles bisanzwe bigaragara muri uwo muhango, kubera impungenge z’umutekano no gutinya ko Ukraine yashobora kugaba ibitero bya drones ku kibuga cya Red.
Nubwo ibyo byari biteye impungenge, umuhango wabaye mu ituze nyuma y’agahenge k’iminsi mike kari kahujwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump.
Putin yavuze ko ashobora guhura na Zelensky ari uko habonetse amasezerano arambye.

Putin yavuze ko ashobora guhura na Volodymyr Zelensky gusa ari uko impande zombi zabanje kugera ku masezerano y’amahoro arambye.Yavuze ko inama ishobora kubera mu kindi gihugu, ariko ko igomba kuba ari intambwe ya nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro azaramba igihe kirekire ,Putin yavuze kandi ko atari ubwa mbere yumvise Zelensky avuga ko yiteguye guhura nawe imbonankubone.
U Burusiya bwifuza ibiganiro bishya by’umutekano w’u Burayi.
Perezida Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro bishya n’ibihugu by’u Burayi ku bijyanye n’umutekano w’akarere, kandi ko umuntu yifuza cyane kuganiriza ari Gerhard Schröder wahoze ayobora u Budage.Schröder azwi nk’inshuti ya Putin ndetse akunze kunengwa kubera ibikorwa yakoranye n’ibigo by’ingufu bya Leta y’u Burusiya.
Hagati aho, Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa, yavuze ko hari amahirwe yo kuba EU yagirana ibiganiro n’u Burusiya igihe cyaba kigeze.
Imfungwa 1,000 Zisaga Igihumbi ziteganyijwe guhererekanywa.
Mu masezerano y’agahenge yahujwe na Amerika, Moscow na Kyiv byemeranyije guhererekanya imfungwa 1,000 kuri buri ruhande. Gusa Putin yavuze ko u Burusiya butari bwakakira igisubizo cya Ukraine kuri iyo gahunda.

Iyi ntambara yatangiye mu 2014 ubwo u Burusiya bwafataga Crimea ndetse n’ibice bimwe byo mu burasirazuba bwa Ukraine, mbere y’uko bugaba igitero gikomeye muri Gashyantare 2022.










