Umugabo witwa Burindiri Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo rwabo nijoro.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, aho bivugwa ko uyu mugabo n’umugore we Mukarwego Elleda bari bavuye gusangira inzoga mu kabari mbere y’uko amakimbirane avuka.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ibanze avuga ko bageze mu rugo nijoro, umugabo yasabye umugore guteka kuko yumvaga ashonje, ariko undi amubwira ko adashoboye kubikora kuko yari yasinze.
Uyu mugabo yavuze ko umugore yanze no kwinjira mu nzu, maze ngo amusunika agwa hasi. Nyuma ngo yinjiye mu nzu asanga umugore atamukurikiye, asohotse amusanga atanyeganyega.
Yavuze ko yamutwaye amujyana ku buriri ariko nyuma akaza kubona ko yapfuye.
Yijyanye ku murenge ahobera ibendera
Nyuma y’ibyabaye, uyu mugabo yahise yerekeza ku biro by’Umurenge wa Kirimbi aho yasanzwe n’abazamu ahobeye ibendera nijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko abazamu bamubajije impamvu ari aho ababwira ko amaze kwica umugore we.
Nyuma y’iperereza ry’ibanze, ubuyobozi bwaje gusanga koko uwo mugore yapfuye.
Ubuyobozi bwihanangirije abaturage
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi bwahamagariye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo ashobora kuvamo ibyaha bikomeye.
Bwanasabye abaturage gutanga amakuru ku tubari dukorera mu ngo n’abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.











