Nyamasheke: Abajura batemye umucuruzi w’ingurube banamwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho gutema umucuruzi w’amatungo witwa Barutusanumwe Zacharie no kumwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw yari avanye mu bucuruzi bw’ingurube. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, ahagana saa munani z’ijoro. Amakuru avuga…

Soma inkuru yose

Agahinda i Nyamasheke: Umwana w’Imyaka 13 Yarohamye mu Kivu, Harakekwa ko Yasunitswemo na Mugenzi we

Umwana witwa Habumugisha Toni, wari ufite imyaka 13 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kiyaga cya Kivu nyuma yo kurohama, mu gihe hakekwa ko yaba yarasunitswemo na mugenzi we w’imyaka 12. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026, mu masaha y’igicamunsi, aho amakuru…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, bikekwa ko yari amaze iminsi atemera ko ari uwe. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, ku wa 27 Kamena 2026, nyuma y’iminsi umuryango n’abaturage bamushakisha. Amakuru aturuka…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Bamwe mu baturage babangamiwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe mu masaha y’ijoro n’igitondo zikabangiriza imyaka. Aba baturage by’umwihariko abo mu tugari twa Banda na Gakenke, bavuga ko uko iminsi ishira ari ko inyamaswa ziva muri pariki ziyongera, zikabangiriza ibyakabatungiye imiryango, bikanishyurira abana…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Abaturage batewe impungenge n’umusanzu wa “EjoHeza” bavuga ko batabona muri sisitemu

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi, hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’imikorere ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya “EjoHeza”, nyuma yo gutanga amafaranga y’umusanzu ariko ntibabone ubutumwa bubemeza ko amafaranga yabo yashyizwe muri sisitemu nk’uko bisanzwe bigenda ku banyamuryango b’iyi gahunda. Iki kibazo cyatumye bamwe mu baturage batangira kugira amakenga ku mikorere y’ikusanywa…

Soma inkuru yose

Umugabo wo muri Nyamasheke Akurikiranyweho Kwica Umugore we Nyuma yo Gutaha Bavuye mu Kabari

Umugabo witwa Burindiri Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo rwabo nijoro. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, aho bivugwa ko uyu mugabo n’umugore we Mukarwego Elleda bari bavuye gusangira inzoga mu kabari mbere y’uko amakimbirane avuka. Amakuru…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru yagerageje kwiyahuza supaneti ayikurwamo n’uwari uje kurahura

Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu mugozi wa supaneti na Mukamurenzi Jeannette wari uje kuharahura umuriro, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, aho arwariye. Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya bikimara kuba, yavuze ko uyu mukecuru…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishwe n’utaramenyekana amutemaguje umupanga ku ijosi n’umusaya w’ibumoso. Byabereye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyurangirinshuti ni umupfakazi wiciwe umugabo…

Soma inkuru yose