Sky2 Yatawe muri Yombi Akurikiranyweho Gukubita no Guhoza ku Nkeke Umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), rwatangaje ko rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

Acyekwaho gukomeretsa umugore we

Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Sky2 akekwaho gukubita umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, akanamuruma ugutwi ku buryo bwamukomerekeje bikomeye.

Ibi bivugwa ko byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara ku wa 5 Gicurasi 2026.

RIB kandi ivuga ko hari amakuru y’uko uyu mugabo yaba yaranagiye akorera umugore we ihohoterwa inshuro zitandukanye zirimo gukubitwa no guhozwa ku nkeke.

Kuri ubu, Sky2 afungiye kuri station ya RIB ya Nduba mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyo amategeko ateganya

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa:

  • igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe
  • ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw na 300 Frw

Ku rundi ruhande, icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe cyo gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

RIB yatanze ubutumwa bwo kwirinda ihohoterwa

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uru rwego rutazihanganira umuntu wese ukora ibyaha birimo ihohoterwa rikorerwa uwo bashakanye cyangwa ibindi byaha nk’ibyo.

Yibukije abaturage ko abakora ayo makosa bazakurikiranwa n’amategeko kandi bagahanwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *