Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko buri gukurikirana ikibazo cy’amakimbirane amaze igihe hagati ya Habimana Vincent n’umugore we, buhamya ko hari amakuru yatangajwe adafite ishingiro arimo ayo gufungira abaturage mu biro by’umurenge.
Iki kibazo cyakuruye impaka nyuma y’uko Habimana Vincent avuze ko ubuyobozi bw’Akagari ka Karengeri mu Murenge wa Burega bwifatanyije n’umugore we kugurisha imwe mu nka ze ndetse ngo nyuma nyina na mushiki we bagafungirwa mu biro by’Umurenge wa Burega.
Habimana yavuze ko ayo makimbirane yatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’ubukene ubwo yavaga i Kigali asubira gutura i Rulindo. Yavuze kandi ko kutumvikana hagati ye n’umugore we kwaje gukomera kugeza ubwo batangiye kureganwa.
Uyu mugabo yavuze ko inka ye yagurishijwe atabigizemo uruhare, bityo akaba ari ibintu abona nk’akarengane. Yavuze kandi ko abo mu muryango we bahamagajwe ku biro by’umurenge bagasinyishwa inyandiko batabyumva neza.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengeri, Ingabire Laurence, yahakanye ko ubuyobozi bwagize uruhare mu kugurisha iyo nka. Yasobanuye ko ikibazo kiri hagati y’abashakanye kandi ko ubuyobozi bwagerageje kubunga no kubafasha gushaka umuti w’amakimbirane yabo.
Ingabire yavuze kandi ko Habimana yigeze kuva mu rugo nyuma yo gukubita umugore we, ibintu avuga ko byatumye umugore afata icyemezo cyo kugurisha imwe mu nka kugira ngo abone amafaranga yo kwivuza.
Meya w’Akarere ka Rulindo, Uwanyirigira Judith, yavuze ko amakuru ajyanye no gufungira abaturage mu murenge atari ukuri. Yashimangiye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budafite ububasha bwo gufungira abaturage mu biro byabwo.
Yagize ati: “Twakiriye iki kibazo kandi turagikurikirana, ariko hari ibintu byatangajwe bidafite ukuri. Nta muturage dufungira mu murenge.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwavuze ko bukomeje gushishikariza abaturage gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amategeko no kugana inzego zibishinzwe aho kwifatira ibyemezo bishobora guteza ibibazo byinshi mu muryango.










