Ikigo Anthropic kiri mu bizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), cyatangaje ko agaciro kacyo kageze kuri miliyari 965$, ica kuri OpenAI bihanganye.
Kwiyongera kw’agaciro ka Anthropic kwaturutse kuri miliyari 65$ iherutse gukusanya, hagamijwe kurushaho guteza imbere ibikorwa byacyo. Iki kigo cyamenyekanye cyane kubera porogaramu ya AI cyakoze yitwa Claude.
Aya mafaranga yatanzwe n’ibigo bishora mu mishinga itanga icyizere birimo Altimeter Capital, Dragoneer, Greenoaks na Sequoia Capital.
Aya mafaranga yatumye agaciro ka Anthropic karenga aka OpenAI yakoze ChatGPT kuri ubu ibarirwa mu gaciro ka miliyari 852$.
Umunsi hakusanywa iyi nkunga, ni na wo munsi Anthropic yashyiriye hanze porogaramu yayo nshya ya Claude Opus 4.8, bivugwa ko ifite ubushobozi bwisumbuyeho mu gukora inshingano zikomeye, kwandika code za mudasobwa mu buryo buhanitse, ikibanda no kuba inyakuri kuruta ibindi byiciro byabanje no kwikosora ubwayo.
Iyi sosiyete kandi bivugwa ko iteganya gushyira hanze mu buryo bwagutse porogaramu zinganya ubushobozi n’iya Mythos ikoreshwa mu mutekano w’ikoranabuhanga; iyi ikaba yarashyizwe hanze mu buryo bugenzuwe kubera impungenge z’umutekano ishobora guteza.
Sosiyete ya Anthropic yatangaje ko amafaranga yinjiza yarenze miliyari 47$ mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ikinyamakuru The Wall Street Journal giherutse gutangaza ko iyi sosiyete yiteze izamuka rya 130% mu byo yinjiza, rikaba ari ryo rizayigeza ku nyungu yayo ya mbere iturutse mu bikorwa byayo.
Muri Gashyantare 2026 nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Anthropic byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, agamije guteza imbere imikoranire mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’imitangire ya serivisi za Leta.
Ni amasezerano yasinywe mu rwego rwo kwagura imikoranire yari isanzweho hagati y’impande zombi byubakiye ku bufatanye mu bijyanye n’uburezi yatangiye muri 2025.
Ayo masezerano agena uburyo ngenderwaho rwo guhuza inkunga mu bya tekiniki, kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego zitandukanye, no gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI bijyanye n’ibyihutirwa mu iterambere ry’igihugu.
Binyuze muri ayo masezerano kandi impande zombi zizakorana mu ngeri zitandukanye zifitiye abaturage akamaro nk’ubuvuzi, uburezi, n’ibigo bya Leta.
Mu rwego rw’ubuvuzi, Anthropic izashyigikira ingamba z’igihugu ziyobowe na Minisiteri y’Ubuzima, zigamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gushimangira sisitemu z’ubuzima no kwihutisha kugera ku ntego z’ingenzi zashyizwe imbere, zirimo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, kugabanya malaria, no guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi.
Mu kubakira ubushobozi inzego za Leta mu gukoresha neza AI, amatsinda y’abubaka porogaramu z’ikoranabuhanga mu nzego za Leta zitandukanye, azahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho bya AI bya Anthropic, hamwe n’amahugurwangiro, kubaka ubushobozi, n’inkunga mu bya tekiniki.
Ibi bizagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda rusange y’u Rwanda yo kwinjiza AI mu itangwa rya serivisi za Leta mu buryo butekanye kandi bunoze.










