Sosiyete zikomeye zikora porogaramu za mudasobwa zikomeje gushyira hanze amavugurura mashya agamije korohereza abakoresha mudasobwa no kongera umutekano w’amakuru yabo.
Mu mavugurura aheruka gushyirwa hanze harimo ayakozwe na Microsoft kuri sisiteme ya Windows 11 ndetse n’ikorwa na Apple kuri macOS.
Aya mavugurura mashya azanye uburyo bwihuse bwo gukoresha mudasobwa, kunoza imikorere ya internet, gukemura ibibazo byatumaga zimwe muri porogaramu zidafunguka neza no kongera uburyo bwo kurinda amakuru y’abakoresha.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko gukora update kuri mudasobwa ari ingenzi cyane kuko bifasha gukumira ibitero by’abajura bo kuri internet bashobora kwiba amakuru cyangwa kwangiza mudasobwa.
Hari kandi ibice bishya byashyizwe muri izi sisiteme birimo gukoresha ubwenge buhangano [AI] mu gufasha abakoresha gukora akazi vuba, gutunganya inyandiko no gushaka amakuru mu buryo bworoshye.
Bamwe mu bakoresha mudasobwa bavuga ko nyuma y’iri vugururwa babonye impinduka zirimo umuvuduko mwiza wa mudasobwa ndetse no kugabanuka kw’ibibazo byo gufunga porogaramu mu buryo butunguranye.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zirasaba abakoresha kubanza kubika neza dosiye zabo mbere yo gukora update kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora gutuma hari amakuru atakara.
Abakoresha mudasobwa basabwa kujya bareba niba hari updates nshya ziboneka kugira ngo bakomeze gukoresha mudasobwa zifite umutekano kandi zikora neza.











