Muhanga: Umusore akurikiranyweho kwica nyina

Umusore witwa Nzayisenga Onesphore wo mu Karere ka Muhanga ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica nyina, Mukampfizi Béatha w’imyaka 66 y’amavuko.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko amakimbirane yo mu muryango ashobora kuba yarabaye intandaro y’icyo gikorwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi, cyane cyane ko yari asanzwe abana n’umuhungu we bikekwaho ko yamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Télesphore, yemeje aya makuru avuga ko ukekwaho icyaha yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe.

Amakuru ava mu baturage avuga ko nyuma y’ikorwa ry’iki cyaha, ukekwaho kugikora yagiye mu kabari kwinywera inzoga mbere y’uko amakuru y’urupfu rwa nyina amenyekana mu muryango.

Nyakwigendera Mukampfizi Béatha yasanzwe mu nzu yapfiriye, umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma riteganywa n’amategeko.Ukekwaho icyaha yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, aho afungiye mu gihe iperereza rikomeje.

Inzego z’umutekano zatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’impamvu yaba yarateye uru rupfu.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iki gikorwa cyabababaje cyane, basaba ko amakimbirane yo mu miryango yakemurwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka nk’izi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *