
Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, u Burusiya bwagabye ibitero bikomeye bya misile na drones mu bice bitandukanye bya Ukraine, bihitana nibura abantu 18 mu gihe abarenga 100 bakomerekeye muri ibyo bitero.
Mu murwa mukuru Kyiv, abayobozi batangaje ko abantu batandatu bishwe naho 79 barakomereka, barimo abana batatu. Mu mujyi wa Dnipro ho, abantu 12 baguye muri ibyo bitero, barimo abana babiri, mu gihe nibura abandi 37 bakomerekeye.
Ibindi bice byibasiwe birimo Kharkiv n’akarere ka Kyiv, aho ibitero byateje inkongi z’umuriro, byangiza inyubako z’abaturage ndetse bikanakurikirwa n’ihagarara ry’amashanyarazi mu duce dutandukanye.Mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Kamena, u Burusiya bwagabye ibitero bikomeye byahuriyemo misile na drones mu bice bitandukanye bya Ukraine, bihitana nibura abantu 18 ndetse bikomeretsa abarenga 100, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ibyo bitero byibasiye cyane cyane umujyi wa Kyiv, Dnipro, Kharkiv n’akarere ka Kyiv, bitera inkongi z’umuriro, byangiza inyubako z’amagorofa ziturwamo n’abaturage ndetse binatuma amashanyarazi abura mu bice bimwe by’umurwa mukuru.

Meya wa Kyiv, Vitaliy Klitschko, yatangaje ko abantu batanu bahitanywe n’ibi bitero muri uwo mujyi.Yagize ati: “Undi muntu umwe wari wakomeretse yaguye mu bitaro. Bityo umubare w’abahitanywe n’igitero cyagabwe ku murwa mukuru kuwa 2 Kamena ugera kuri batanu.”
Nk’uko Urwego rushinzwe ubutabazi bwihutirwa muri Ukraine (DSNS) rwabitangaje, kugeza saa mbili za mu gitondo, abantu bane ni bo bari bamaze kwemezwa ko bapfuye i Kyiv, mu gihe 58 bari bakomerekeye muri ibyo bitero, barimo abana batatu.
DSNS yagize iti: “Abatabazi bakomeje ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ibitero bikomeye byagabwe n’u Burusiya.”Nyuma, DSNS yatangaje ko umubare w’abakomeretse wari wazamutse ugera kuri 64. Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yavuze ko mu bakomerekeye muri ibyo bitero harimo umwana w’imyaka itatu wakomerekejwe n’amasasu y’amasigarira y’ibisasu (shrapnel).
Abatabazi batangaje ko ibikorwa by’ubutabazi byari byarangiye mu turere twa Podilskyi na Shevchenkivskyi, mu gihe abazimyamuriro bari bamaze kuzimya inkongi zatewe n’ibyo bitero mu turere twa Obolonskyi, Darnytskyi na Holosiivskyi.
Icyakora, amakipe y’ubutabazi yakomeje ibikorwa byo gukurikirana no gukemura ingaruka zatewe n’ibitero byagabwe mu ijoro no mu gitondo.
Mu itangazo rye rya nyuma ryashyizwe ahagaragara saa 12:41 z’amanywa, Meya wa Kyiv yatangaje ko abaturage 66 bo muri uwo murwa mukuru bari bamaze gukomereka, mu gihe umubare w’abapfuye wari wageze kuri batandatu.Umuyobozi w’Ubuyobozi bwa Gisirikare bw’Umujyi wa Kyiv (KMVA), Tymur Tkachenko, yatangaje ko umubare w’abakomeretse wazamutse ugera kuri 79.

Mu bakomerekeye muri ibyo bitero harimo abana batatu bafite imyaka 3, 11 na 17.
Tkachenko yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ahantu hatandukanye hibasiwe n’ibyo bitero, bityo ko umubare w’abakomeretse n’abapfuye ushobora gukomeza guhinduka uko amakuru mashya agenda aboneka.
Yongeyeho ko inkongi nyinshi zatewe n’ibyo bitero zamaze kuzimywa, nubwo ibikorwa byo gukurikirana no guhangana n’ingaruka zabyo bikomeje.










