Abahanzi ba MTN Iwacu Muzika bakoranye siporo n’abaturage bo mu Karere ka Huye.

Abatuye mu Mujyi wa Huye bongeye kuryoherwa na weekend y’ibirori bya MTN Iwacu Muzika, yatangijwe na siporo rusange yiswe Huye Night Run, yabaye ku mugoroba wo kuwa 19 Kamena 2026, iteguriza urukurikirane rw’ibitaramo bitegerejweho gususurutsa abakunzi b’umuziki, by’umwihariko urubyiruko.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabashimiye ku bwitabire bagaragaje, asaba abahanzi kuzatanga ibyishimo abakunzi babo babitezeho muri ibi bitaramo.

Yagize ati: “Nyuma y’icyumweru cy’akazi, weekend itangiwe na siporo kandi turabizi ko siporo ari ubuzima. Izanakurikirwa n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika cy’abahanzi dukunda. Turashimira Perezida wa Repubulika watugejeje ku mutekano utuma dukora ibikorwa nk’ibi dutuje kandi mu bwisanzure.”

Sebutege yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu, arushishikariza gukoresha neza impano zarwo binyuze mu buhanzi n’indi myuga ibafasha kwiteza imbere.

Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, arwibutsa ko kunywa inzoga birenze urugero n’inda zitateganyijwe bikomeje kuba imbogamizi ku iterambere ryabo.

Ati: “Kwiyahuza inzoga si byiza, munywe mu rugero. Ndetse n’ababishoboye bazisimbuze amata cyangwa amazi. Hari n’inzoga zitujuje ubuziranenge zigomba kwirindwa. Turasaba urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe, kuko umubare w’abangavu baterwa inda ugikomeje kuba ikibazo gihangayikishije.”

Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko ibitaramo nk’ibi bifasha abanyeshuri bafite impano kubona urugero rw’abahanzi babashije kuzibyaza umusaruro.

Yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ikigo kigamije guteza imbere impano z’abanyeshuri, harimo n’izijyanye n’ubuhanzi.

Ati: “Twashyizeho ikigo gifasha abanyeshuri guteza imbere impano zabo. Dushaka ko abafite impano babona urugero ku bamaze kugera kure mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi, bakamenya ko na bo bashobora kubigeraho.”

Mu bahanzi bifatanyije n’abaturage muri siporo ya Huye Night Run harimo Marina, Davis D, Ross Kana na Chriss Easy.

Davis D yavuze ko yishimiye kugaruka i Huye, umujyi yakuriyemo, ati: “Nishimiye ko MTN Iwacu Muzika itangiriye i Huye kandi ni mu rugo. Aha nahakiniye basketball n’indi mikino myinshi, ni ahantu h’ingenzi kuri njye.”

Ross Kana we yavuze ko ari ubwa mbere ageze i Huye kandi ko yiteguye gutaramira abaturage b’aka karere.

Mu gihe Chriss Easy yashimangiye ko ibitaramo bibera muri za Kaminuza biba ari uburyo bwiza bwo gupima urugero umuhanzi agezeho no kwegera urubyiruko.

MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yateguwe na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc. Biteganyijwe ko izazenguruka imijyi irimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu kuva ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama 2026, igamije kwegera abakunzi b’umuziki no guteza imbere impano z’abahanzi nyarwanda.

One thought on “Abahanzi ba MTN Iwacu Muzika bakoranye siporo n’abaturage bo mu Karere ka Huye.

  1. I’d likke too thnk yoou foor thhe efforgs yoou habe put iin writikng thgis website.

    I really hhope tto vierw the same high-grade blkog osts from youu inn the fture ass well.
    In truth, your creative writihg abiluties hass encoiuraged mme too get myy own, personal bpog noow 😉 ofvd9wuaptsv9xk1n5mb

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *