Nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu bikorwa by’itangazamakuru, umunyamakuru Gloria Mukamabano yatangaje ko yiteguye kongera kugaruka muri uyu mwuga wamumenyekanishije, aho azajya akorana ibiganiro na mugenzi we Jean Pierre Kagabo.
Mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa KP Media24, Gloria yavuze ko kuva yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abe hafi y’umuryango we, yakomeje gutekereza ku buryo yasubira kuganira n’abamukurikiraga mu itangazamakuru.
Yasobanuye ko kuva kuri RBA bitari icyemezo cyoroshye, bitewe n’urukundo yari afitiye umwuga ndetse n’abo bakoranaga buri munsi. Gusa ngo hari impamvu z’umuryango n’ubuzima bwite byatumye afata uwo mwanzuro.
Gloria yavuze ko kuri ubu ari gutegura ibiganiro bishya bizajya bitambuka kuri KP Media24, kandi ko azashingira ku bitekerezo by’abamukurikira kugira ngo atange ibiganiro bifite umumaro ku bantu batandukanye.
Ku ruhande rwa Jean Pierre Kagabo, yavuze ko we na Gloria bafite intego yo gutegura ibiganiro byigisha, bishishikariza abantu gutekereza no kunguka ubumenyi ku ngingo zitandukanye zireba imibereho y’abaturage.
Aba banyamakuru bombi bazwi cyane kubera ubunararibonye bafite mu mwuga, cyane cyane mu bihe bamaze bakorera RBA. Bateganya kandi gutumira impuguke n’abanyamwuga mu nzego zitandukanye kugira ngo ibiganiro byabo birusheho gutanga amakuru n’isesengura ryimbitse.
Uretse itangazamakuru, Gloria yanavuze ko agifite inyota yo gukomeza ibikorwa bya muzika, aho ateganya gushyira hanze zimwe mu ndirimbo yari yarakoze mbere ndetse n’izindi nshya mu minsi iri imbere.
IGaruka rya Gloria Mukamabano mu itangazamakuru ryakiriwe neza n’abakunzi be benshi, by’umwihariko abamukurikiraga mu gihe yasomaga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda no mu zindi gahunda zitandukanye yakunze kugaragaramo.










