Musa Fazil yanenze icyifuzo cya Tshisekedi cyo gushaka ko u Rwanda ruyoborwa n’Interahamwe.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kugaragaza ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko icyifuzo cyo kubona u Rwanda ruyoborwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kidashoboka.

Yabigarutseho kuwa 21 Kamena 2026, mu Nama y’Inteko Nkuru ya PDI, aho yagaragaje ko umutekano muke ukomeje kurangwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari uterwa ahanini n’imikoranire y’ibihugu bimwe n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Harerimana yavuze ko nubwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano, hari ibimenyetso byerekana ko uruhande rwa RDC rutayashyigikiye byimazeyo.

Yagize ati: “Niba RDC yumva ko izabana neza n’u Rwanda ari uko ruyoborwa n’Interahamwe, birumvikana ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigorana. Ariko kandi izo nzozi ntizishoboka.”

Yavuze ko bamwe mu bayobozi ba RDC bemera amasezerano kubera igitutu mpuzamahanga, ariko mu by’ukuri badafite ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.

Harerimana yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye muri RDC bakaza gushinga umutwe wa FDLR, akavuga ko uwo mutwe wakomeje kubona ubufasha n’ubufatanye mu bice bimwe by’akarere.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bahisemo inzira y’ubumwe, amahoro n’iterambere, kandi ko nta gahunda iyo ari yo yose yo gusubiza igihugu mu mateka mabi y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kugerwaho.

Yagize ati: “Iyo batabonye umuntu bafiteho iyo mitekerereze ari we uyoboye u Rwanda, usanga imishyikirano n’amasezerano babijyamo biguru ntege. Ariko ibyo ntibizahagarika urugendo rw’iterambere igihugu cyacu kirimo.”

Mu nama kandi hagarutswe ku kamaro ko gukomeza kwigisha abayoboke ba PDI amateka nyayo y’u Rwanda no kurwanya amakuru y’ibinyoma n’imvugo zigamije kuyobya abaturage ku bibazo by’umutekano n’imibanire y’ibihugu byo mu karere.

Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *