Ibiganiro byahuje Amerika na Iran byabereye mu Busuwisi byarangiye impande zombi zemeranyije ku ngingo z’ingenzi zigamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 iri imbere.
Nubwo ibiganiro byatangiranye umwuka mubi, aho Iran yavugaga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa mu gihe Perezida Donald Trump yaburiraga Iran ko ishobora kongera kugabwaho ibitero, abahuza ari bo Qatar na Pakistan batangaje ko habonetse ubwumvikane ku ngingo z’ibanze.
Impande zombi zanumvikanye gukomeza ibiganiro bya tekiniki muri iki cyumweru bizabera muri hoteli ya Buergenstock mu Busuwisi, hagamijwe gutegura amasezerano ya nyuma. Zanasinye ku ngamba zo guhagarika intambara muri Liban no koroshya itumanaho rifasha ubwato bw’ubucuruzi kunyura neza mu nzira ya Hormuz.

Ibi biganiro byatangijwe na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, hashingiwe ku masezerano y’agateganyo yasinywe ku wa 17 Kamena agamije kongera igihe cy’agahenge k’iminsi 60.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko igihugu cye cyemerewe kongera kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli, ko hari imitungo yari yarafatiriwe yamaze kurekurwa ndetse n’ibikorwa byo kongera kubaka igihugu bikaba byaratangiye.
Mbere y’itangira ry’ibiganiro, Perezida Trump yari yaburiye Iran ko ishobora guhura n’ingaruka zikomeye mu gihe yakomeza kugerageza gufunga inzira ya Hormuz, ifatwa nk’umuyoboro w’ingenzi w’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.










