Mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe, haravugwa ikibazo cy’ababyeyi bafite abana bari mu kaga k’imirire mibi n’igwingira, bataka kwakwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) nk’itegeko n’urwaho rwo guhabwa ifu yongerera abana ubuzimu ya Shisha Kibondo. Ibi ngo bituma bamwe batayihabwa cyangwa bakajya gufata amadeni ngo bayifate, bigateza ikibazo ku rugamba rwo kurwanya igwingira.
Ababyeyi batandukanye bagaragaje akababaro baterwa n’uko serivisi z’ubuzima zigenewe gufasha abana batishoboye cyangwa bafite imirire mibi zivangwa no kwishyuza ubwisungane mu kwivuza ku nguvu. Bamwe mu baturage bavuga ko iyo bagiye gufata iyi fu, abayobozi cyangwa abashinzwe kuyitanga babanza kubaka amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 FRW) ya Mituweli, bitaba ibyo ugasubizwayo amara masa.
Umubyeyi umwe yagize ati:”Nko kuri Shisha Kibondo, hari inkunga baba bemereye umwana. Nkiyo nta mafaranga yo gutanga ufite, iyo nkunga ntuyihabwa. Hari ighe bakubwira bati: ‘Amafaranga ya Mituweli ari he?'”
Undi muturage asobanura ko ubuyobozi bushobora kuba bukoresha uyu mutego kuko buba bwabonye abaturage batinda kwishyura Mituweli, bigahita bitwaza ko umubyeyi aje gufata ifu y’umwana bakamwaka amafaranga ku nguvu.
Ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana
Iki kibazo cyatangiye gukurura ingaruka zikomeye aho ababyeyi badafite ayo mafaranga bahitamo kuguza mu baturanyi amafaranga, hanyuma bakagenda bafata ya fu bakayigurisha kugira ngo bishyure imyenda cyangwa babone uko bacyura ifu. Ibi bituma intego nyamukuru yo gukura umwana mu mirire mibi itagerwaho, bityo ikibazo cy’igwingira kigakomeza gukaza umurego aho gukemuka.
Ababyeyi barasaba ko hashyirwaho itandukaniro ryeruye hagati ya serivisi z’ingoboka z’abana n’andi matsinda yo kwizigamira, kugira ngo inkunga nk’iyi igere ku bo yagenewe nta kiguzi basabwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge burabihakana bwivuye inyuma
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musebeya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Bwana Nkurikiyimana Pierre, yahakanye yigaramye ibyo kwaka abaturage amafaranga y’itegeko mbere yo guhabwa Shisha Kibondo.
Nkurikiyimana asobanura ko ibyo abaturage bavuga ari ibinyoma, kuko uburyo bwo kwishyura Mituweli bworoheejwe binyuze muri gahunda bise “Mbikore biroroshye“, aho umuntu atanga amafaranga yose afite, naho kwaka abantu ibihumbi bitatu ku nguvu ntabyo.
Yagize ati:”Ntabwo ari byo, kuko ntanubwo bakwa ibihumbi bitatu uko baje. Ibyo ngibyo ni ibinyoma. N’ufite maganatanu (500 FRW), n’ufite igihumbi (1,000 FRW) aratanga kuko ‘Mbikore nange’ iroroshye; umuntu atanga amafaranga yose afite. Ab’i Musebeya baza imbere mu kwishyura Mituweli.”
Impungenge ku hazaza h’urugamba rwo kurwanya igwingira
Nubwo ubuyobozi bugaragaza ko ubu buryo bworoshye kandi buhimbaza ubufatanye bw’abaturage, ababyeyi bo baracyashimangira ko ibyo kwakwa amafaranga runaka bikorwa kandi bibabangamiye.
Abasesenguzi mu by’imibereho myiza y’abaturage bagaragaza ko niba hari ababyeyi bakomeza kubuzwa gufata Shisha Kibondo bitwaje ko batarishyura Mituweli, bishobora gukoma mu nkokora umuhati wa Leta y’u Rwanda wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, cyane cyane mu bice by’icyaro.






