Igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba riracyari hejuru, Guverineri Ntibitura arasaba ubufatanye mu kurirwanya

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’igwingira gikomeje kwibasira abana bo muri iyi Ntara giterwa ahanini n’imirire mibi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije ndetse n’ubumenyi buke ku mirire iboneye. Yasabye inzego zose n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo iki kibazo gihashywe burundu. Yabitangaje ku wa 23 Nyakanga 2026 i Karongi, mu nama nyunguranabitekerezo…

Soma inkuru yose

Vitiligo si uburozi cyangwa SIDA: Dore ukuri ku ndwara y’amabara ku ruhu n’uko ivurwa

Indwara y’amabara ku ruhu izwi nka Vitiligo ni imwe mu ndwara zikunze gutera impinduka ku ruhu, ariko igakomeza kwibasirwa n’imyumvire itari yo. Hari abayihuza no kunywa inzoga zikomeye, abandi bakavuga ko ari ikimenyetso cya SIDA cyangwa uburozi, nyamara abaganga bavuga ko ibyo byose nta shingiro bifite. Nubwo Vitiligo idashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga nk’izindi ndwara…

Soma inkuru yose

Umumaro wo Guhoberana: Isomo Twigiye ku Nkende

Abashakashatsi bagaragaje ko gukabakabana ku mibiri no guhoberana mu nkende bishobora kuba bifasha mu kubaka umubano mwiza, ukwizerana no gukorera hamwe mu matsinda. Mu bushakashatsi bwakozwe, abashakashatsi bakurikiranye imyitwarire y’inkende mu gihe cy’iminota itanu mbere y’uko zihabwa ibiryo. Izo nkende zari zisanzwe zizi ko ibiryo bigiye kubageraho. Abashakashatsi barebye inshuro inkende zagaragazaga imyitwarire yo guhumurizanya…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa akamaro k’ubuki ku buzima n’ibyo ukwiye kwitondera

Ubuki ni kimwe mu biribwa kamere bimaze ibinyejana byinshi bikoreshwa n’abantu mu mafunguro no mu buvuzi gakondo. Mu bice byinshi by’isi, bwakoreshejwe mu gufasha kuvura ibikomere, kugabanya inkorora no kongerera umubiri imbaraga. Nubwo ubuki bufite inyungu zitandukanye zemejwe n’ubushakashatsi, inzobere zishimangira ko butagomba gufatwa nk’umuti usimbura ubuvuzi bwemewe, cyane cyane ku ndwara zikomeye. Inyungu z’ubuki…

Soma inkuru yose

Muri Tokyo: Abagabo batangiye kwemererwa kujya ku kazi bambaye amakabutura kubera ubushyuhe bukabije

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo mu Buyapani bwatangije gahunda nshya yiswe “Tokyo Cool Biz”, igamije gufasha abakozi guhangana n’ubushyuhe bukabije bwibasiye iki gihugu muri uyu mwaka. Muri iyi gahunda, abagabo bemerewe kujya ku kazi bambaye amakabutura n’indi myenda yoroheje, mu rwego rwo kubafasha gukora neza no kugabanya ingaruka ziterwa n’ubushyuhe bwinshi. Iyi gahunda yatangijwe muri Mata…

Soma inkuru yose

Abahanga Batangaje Amasaha Nyayo Ukwiye Gusinzira Buri Joro Bitewe n’Imyaka Ufite

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare rukomeye mu mibereho n’ubuzima bwiza bw’umuntu. Nubwo abantu benshi bafata ibitotsi nk’igihe cyo kuruhuka gusa, mu by’ukuri ni igihe umubiri n’ubwonko bikora imirimo ikomeye yo kwisana, kubika amakuru mashya no kongera imbaraga zikoreshwa umunsi ku wundi. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kubura ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka…

Soma inkuru yose

Dore ibanga utari uzi ryihishe mu kunywa “Kawa” ihagije ku buzima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira. Abahanga bakavuga ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zirimo; diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’indwara z’ubwonko, ariko banaburira ko kunywa…

Soma inkuru yose

Abantu 5,500 bapfa buri mwaka bazize itabi mu Rwanda: Dore intambwe 10 zagufasha kurireka burundu

Mu gihe Isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kureka Itabi, inzobere mu buzima zongeye kwibutsa ko guhagarika kurikoresha ari imwe mu ntambwe zikomeye umuntu yafata mu kurengera ubuzima bwe. Nubwo kubireka bitoroshye kuri bamwe, ubushakashatsi bugaragaza ko bishoboka iyo umuntu afashe icyemezo, akagira gahunda ihamye kandi akabona ubufasha bukwiye. Buri mwaka ku wa 31 Gicurasi, Isi…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi. Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse…

Soma inkuru yose

Wigeze Wibaza Impamvu Imibu Iruma Abantu Bamwe Kurusha Abandi? Dore Ibisobanuro Bitangwa na Siyansi

Abantu benshi bajya bibaza impamvu hari abo imibu ihora iruma cyane, mu gihe abandi baba bicaye iruhande rwabo ntihagire n’umwe uyibakoraho. Hari n’abavuga ko bafite “amaraso aryoshye”, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko si amaraso aba akurura imibu, ahubwo ari uburyo umubiri w’umuntu usohora ibimenyetso bitandukanye. Imibu y’ingore ni yo iruma abantu kuko iba ikeneye poroteyine ziboneka…

Soma inkuru yose

Kugona Bishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Ikomeye Ishobora Kuguhitana Utabizi

Abantu benshi bafata kugona nk’ikibazo gisanzwe kibangamira abo basangira uburiri kubera urusaku. Hari n’abatekereza ko ari ikimenyetso cy’uko umuntu asinziriye cyane. Icyakora, abaganga bagaragaza ko hari igihe kugona biba ari ikimenyetso cy’indwara ikomeye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, cyane cyane iyo itavuwe hakiri kare. Inzobere mu kuvura indwara zo mu buhumekero mu Bitaro…

Soma inkuru yose

Imihango Myinshi Ishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Ikomeye Abagore Batinda Gutahura

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari abagore bashobora kumara imyaka igera kuri 16 batamenye ko bafite indwara zifitanye isano no kuva amaraso, bitewe n’uko ibimenyetso byazo bikunze kwitirirwa kugira imihango myinshi isanzwe. Ibi bituma bamwe batinda kubona ubuvuzi bukwiye kandi bakabaho bafite ikibazo gishobora kubashyira mu kaga iyo kitamenyekanye hakiri kare. Indwara zo kuva amaraso mu…

Soma inkuru yose

Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa

Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose

RBC: Ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bagabo baryamana bahuje ibitsina buri kuri 5.8%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina bakomeje kuba mu byiciro byugarijwe cyane na Virusi itera Sida mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwacyo bugaragaza ko ubwandu muri iki cyiciro buri ku gipimo cya 5.8%. Amakuru ya RBC agaragaza kandi ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wiyongereye uva ku bihumbi 18…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rugiye Gutangiza Serivisi ya ‘Gériatrie’ Yo Kwita ku Bageze mu Zabukuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9…

Soma inkuru yose

Ese ujya wibaza impamvu amaherena atakiri ayo ku matwi gusa ? Sobanukirwa byose!

Mu myaka nka 20 ishize, kubona umugabo wambaye iherena cyangwa umukobwa wifashishije imitako idasanzwe ku mubiri byashoboraga gutuma abantu bamureba nk’udasanzwe cyangwa uciye ku muco. Icyo gihe amaherena yari azwi nk’umurimbo ugenewe cyane abagore n’abakobwa, kandi akambarwa ku matwi gusa. Gusa uko isi yagiye ihinduka, n’imyumvire y’abantu ku bijyanye n’imideri, uburanga no kwigaragaza yarahindutse ku…

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Abagore n’abagabo ntibasaza kimwe mu bwonko, dore icyo abahanga babonye

Abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaje ko uko ubwonko busaza bitandukana hagati y’abagore n’abagabo. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko hari igice cy’ingenzi cy’ubwonko gifasha kwibuka no kwiga gitangira guhinduka hakiri kare ku bagore kurusha abagabo, ibintu bishobora gusobanura impamvu indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, zirimo na Alzheimer, zikunda kugaragara cyane ku bagore. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

RBC Yaburiye Abanyarwanda ko Igituntu Gishobora Kwangiza N’Imyanya Myibarukiro Iyo Kitavuwe Hakiri Kare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyaburiye Abanyarwanda ko igituntu kitagomba gufatwa nk’indwara yibasira ibihaha gusa, kuko gishobora gukwira mu bindi bice by’umubiri birimo amagufa, inturugunyu, ubwonko ndetse n’imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo. Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abantu 42.103 banduye igituntu mu Rwanda. RBC ivuga ko buri mwaka abarwayi 62 ku bantu 100.000 basanganwa igituntu,…

Soma inkuru yose

Kwicara Igihe Kirekire Bishobora Guteza Diyabete, Indwara z’Umutima n’Ibibazo by’Umugongo

Mu gihe ikoranabuhanga n’imiterere y’imirimo bikomeje gutuma abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye, inzobere mu buzima ziraburira ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe. Abantu bakora mu biro, abatwara ibinyabiziga, abakoresha mudasobwa igihe kirekire n’abandi bamara igihe kinini bicaye bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo uburwayi…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri. Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi,…

Soma inkuru yose

Inama 8 z’isuku ku bagabo n’abagore mbere na nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Isuku mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu ngingo zikunze kwirengagizwa n’abantu benshi, nyamara ifite uruhare runini mu kurinda indwara no kongera umutekano n’ihumure hagati y’abakundana. Abahanga mu by’imitekerereze n’imibonano mpuzabitsina bagaragaza ko isuku itari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ari n’inkingi ikomeye y’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Mu gihe hari abashobora gutinya kubiganiraho, abahanga bavuga ko nko…

Soma inkuru yose

Menya ibyiza byo kurya igihaza ku buzima bwawe

Igihaza kiri mu biribwa bimaze igihe kinini bizwiho kugira umumaro ukomeye ku buzima, nubwo hari abataragiha agaciro gahagije mu mirire ya buri munsi. Ni kimwe mu bihingwa byo mu muryango w’ibimera bya Cucurbitaceae, kandi gikunze kuribwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho umuntu atuye n’uko akunda kugitegura. Hari abakirya nk’imboga zisanzwe zitekanye, abandi bakagikoramo potage, mu…

Soma inkuru yose

Dore uburyo bworoshye bwo kurinda impyiko no kwirinda diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’uburozi mu mubiri binyuze mu nkari, kugenzura amazi n’imyunyu ngugu, ndetse no gufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Iyo zangiritse, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga, kuko bishobora kuvamo indwara zikomeye zishobora no gusaba ko umuntu akorerwa dialyse cyangwa agaterwa…

Soma inkuru yose

Uko Imyitozo y’Imbaraga Ifasha Umubiri Kubaho Igihe Kirekire

Imyitozo ngororamubiri ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bwiza. Nubwo benshi bakunda kwibanda ku myitozo yo gutuma umutima ukora neza (cardio), abahanga mu buzima bagaragaza ko imyitozo yo kongerera umubiri imbaraga (strength training) ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu abaho neza kandi igihe kirekire, cyane cyane uko asaza. Imyitozo itandukanye, inyungu zitandukanye Abantu benshi bakora…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abaganga bahuguwe mu buvuzi bwo kubaga no gusimbuza impyiko

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku…

Soma inkuru yose

NYAMAGABE: Ababyeyi barataka kubuzwa ifu ya ‘Shisha Kibondo’ kubera kubura amafaranga ya Mituweli

Mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe, haravugwa ikibazo cy’ababyeyi bafite abana bari mu kaga k’imirire mibi n’igwingira, bataka kwakwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) nk’itegeko n’urwaho rwo guhabwa ifu yongerera abana ubuzimu ya Shisha Kibondo. Ibi ngo bituma bamwe batayihabwa cyangwa bakajya gufata amadeni ngo bayifate, bigateza ikibazo ku rugamba rwo…

Soma inkuru yose

Kuryama mu nzu irimo imbabura yaka: Ingeso ishobora gushyira ubuzima mu kaga

Mu gihe bamwe bakoresha imbabura mu rwego rwo kwirinda imbeho cyangwa gushaka ubushyuhe nijoro, abahanga mu buzima bakomeje kuburira abaturage ko kuryama mu nzu irimo imbabura yaka bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye, rimwe na rimwe bikavamo urupfu. Mu ngo zitandukanye, cyane cyane mu bihe by’imbeho, usanga hari abashyira imbabura mu cyumba baryamamo kugira…

Soma inkuru yose

Kurara wambaye ikariso buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina y’umugore

Nubwo kwambara ikariso ari kimwe mu bigize isuku n’imibereho ya buri munsi ku bagore n’abakobwa benshi, inzobere mu buzima zigaragaza ko kurara umuntu ayambaye buri gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyanya ndangagitsina, cyane cyane iyo ari ikariso ifashe cyane cyangwa ikozwe mu myenda idatuma umwuka winjira neza. Abaganga bavuga ko imyanya ndangagitsina y’umugore ikenera…

Soma inkuru yose

Kurara Utambaye: Ese Hari Inyungu Bigira ku Buzima? Dore Ibyo Ubushakashatsi Bwerekana

Abantu benshi bafite akamenyero ko kuryama bambaye imyenda yabugenewe cyangwa indi myambaro isanzwe, mu gihe hari n’abahitamo kurara batambaye. Nubwo bamwe babifata nk’umuco cyangwa uburyo bwo kwiyorohereza, hari ubushakashatsi bugaragaza ko kurara utambaye bishobora kugira akamaro ku buzima mu bihe bimwe na bimwe. Abahanga mu buzima bavuga ko inyungu z’ubu buryo ziterwa n’imiterere y’umuntu, aho…

Soma inkuru yose

Indwara 4 zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihangayikishije

Mu myaka ya vuba, impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko hari indwara nshya ziri kugaragara cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs). Zimwe muri izi ndwara ziterwa na bagiteri zigenda zihindura uburyo zikwirakwira, bikaba bituma zirushaho guteza ibibazo ku buzima bw’abantu ndetse no kugora uburyo bwo kuzivura. Ubushakashatsi kuri izi ndwara bwakozwe n’inzego zitandukanye z’ubuzima n’abashakashatsi bo…

Soma inkuru yose

Watermelon: Imbuto yoroshye ariko ifite akamaro gatangaje ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina

Watermelon, cyangwa pastèque, ni imwe mu mbuto zikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo n’ubushobozi ifite bwo kuruhura inyota cyane cyane mu bihe by’izuba. Ariko uretse kuba ari imbuto ikungahaye ku mazi, abashakashatsi bavuga ko ishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imikorere y’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Ni gute wamenya ko wanduye Virusi itera SIDA? Impuguke zisobanura ibimenyetso n’akamaro ko kwipimisha

Nubwo ubumenyi ku kwirinda Virusi itera SIDA (HIV) bukomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, haracyari abantu benshi bibaza uburyo bashobora kumenya niba baranduye nyuma yo gukora imyitwarire ishobora kubagusha mu kaga ko kugira aho ihurira n’agakoko. Abaganga n’inzobere mu buzima bashimangira ko umuntu adakwiriye gushingira gusa ku bimenyetso ngo yemeze ko yanduye cyangwa atanduye…

Soma inkuru yose

Mukorogo: Ubushakashatsi ku ngaruka zikomeye ziterwa no guhindura uruhu ku buzima

Mu myaka yashize, kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo cyangwa Skin Bleaching Products yakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika no ku Isi. Nubwo bamwe bayakoresha bagamije guhindura ibara ry’uruhu cyangwa gukuraho ibizinga byo ku ruhu, impuguke mu buzima ziburira ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku ruhu no ku buzima muri rusange….

Soma inkuru yose

Umuneke: Urubuto rwifitemo intungamubiri zifasha umutima, ubwonko n’igogorwa

Abahanga mu by’imirire n’ubuzima bemeza ko umuneke ari kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Uru rubuto rurimo potasiyumu (potassium), magnesium, vitamine B6, vitamine C ndetse na fibre, byose bifite uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu. Nubwo umuneke ukunze kuribwa nk’imbuto isanzwe cyangwa nk’akajyo hagati y’amafunguro, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ushobora kugira uruhare…

Soma inkuru yose

Menya ibiribwa bishobora guteza ibibazo iyo bivanze nabi

Nubwo ibiribwa byinshi bifitiye umubiri akamaro, abahanga mu buzima bagaragaza ko hari igihe uburyo ibiryo byateguwe, uko byahujwe cyangwa uko byabitswe bushobora gutera ibibazo by’ubuzima. Icyakora, nta bimenyetso bya siyansi bihagije byerekana ko uruvange rwihariye nk’indimu n’amata cyangwa ubunyobwa n’amavuta ya elayo bihita bihinduka “uburozi” ku bantu bose. Ahubwo ikibazo gikunze guturuka ku kwandura ibiribwa,…

Soma inkuru yose

Menya indwara ushobora kwandura igihe wogosha umusatsi wawe

Kogosha umusatsi ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’abagabo benshi, abagore, ndetse n’abana kugira ngo bagire isuku, bagaragare neza kandi bumve bisanzuye. Hari abogosha buri cyumweru, abandi buri mezi make bitewe n’uburyo bakunda gutunganya imisatsi yabo. Nubwo kogosha bifatwa nk’igikorwa gisanzwe kidateza ikibazo, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye igihe isuku…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa akaga gaterwa no kurya amafunguro atujuje ubuziranenge

Kurya amafunguro atujuje ubuziranenge ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije ubuzima bw’abatuye Isi, aho buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziterwa n’ibiribwa byanduye, mu gihe abarenga ibihumbi 420 bahitanwa na zo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu ari bo bibasirwa cyane n’iki kibazo kuko bangana…

Soma inkuru yose