Leta ya Kenya yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gucyura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyigaragambyo yibasira abimukira yakajije umurego, igateza ubwoba n’umutekano muke ku banyamahanga bahatuye.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Diaspora, Roseline Njogu, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kwakira raporo zigaragaza ko Abanyakenya benshi bari mu kaga kubera izo mvururu.
Yasobanuye ko ibikorwa byo kubacyura byahise bitangira nyuma y’uko bamwe mu baturage ba Kenya batangiye gushakira ubuhungiro ku biro bya Ambasade y’igihugu cyabo i Pretoria, bitewe n’impungenge z’umutekano.
Itsinda rya mbere rigizwe n’Abanyakenya 26 ryamaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, mu gihe gahunda yo gutahukana abandi ikomeje gutegurwa.
Amakuru atangwa na Guverinoma ya Kenya agaragaza ko abaturage bayo barenga 200 bahungiye muri Ambasade i Pretoria, mu gihe hateganywa uburyo bwo kubacyura mu byiciro bitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasabye Abanyakenya batuye muri Afurika y’Epfo gukomeza kuba maso, gukurikiza amabwiriza y’umutekano no gukomeza kuvugana n’abahagarariye igihugu cyabo.
Iyi myigaragambyo yongeye kugaragaza ikibazo cya xenophobia, cyangwa urwango rukorerwa abanyamahanga, kimaze imyaka myinshi kivugwa muri Afurika y’Epfo. Akenshi gishingira ku bibazo by’ubushomeri, ubukene n’imyumvire y’uko abimukira bafata amahirwe y’akazi n’ubucuruzi abaturage baho bumva ko ari ayabo.










