Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwubyaza umusaruro mu bukungu, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Prymidal Garden i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Abateguye iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhanzi, hagamijwe gusigasira umurage w’igihugu no kuwuhindura isoko y’iterambere.
Umuco uzahuzwa n’imyidagaduro n’ubukungu
HERIFEST RWANDA izaba urubuga ruzahuriramo ibikorwa bitandukanye birimo imbyino gakondo, umuziki, imivugo, ibisigo, ibyivugo, ibisingizo, imideli ishingiye ku muco Nyarwanda, ubukorikori, ibiribwa gakondo, imikino gakondo, urwenya ndetse n’ingoma n’ibindi bikorwa by’ubugeni.
Abateguye iri serukiramuco bavuga ko intego atari ugususurutsa abantu gusa, ahubwo ari no gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kugaragaza impano zarwo no kubaka ubucuruzi bushingiye ku muco.
Biteganyijwe ko HERIFEST RWANDA izajya iba buri wa Gatatu gatatu w’ukwezi, ikabera muri Prymidal Garden, ahateganyijwe kwakira ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza umuco Nyarwanda.
Abategura iri serukiramuco bizeye ko rizahinduka urubuga ruhoraho ruhuza abakunzi b’umuco, abahanzi n’abashoramari bafite inyota yo guteza imbere uru rwego.
Urubyiruko rurasabwa kongera gukunda umuco warwo
Uwikunze Jonathan, utegura HERIFEST RWANDA, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera gukangurira urubyiruko kwishimira no gusigasira umuco Nyarwanda.
Yagaragaje ko umuco ari umwe mu nkingi z’iterambere, bityo ukwiye guhabwa umwanya ukwiye mu myidagaduro n’ubuzima bwa buri munsi.
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite umurage ukomeye w’umuco n’amateka, ariko amahirwe awukomokaho atarabyazwa umusaruro uko bikwiye, cyane cyane mu guhanga imirimo no gukurura ishoramari.
Abahanzi n’abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira
Ku munsi wo gutangiza iri serukiramuco, abazaryitabira bazasusurutswa n’abahanzi, amatorero gakondo n’abanyarwenya batandukanye.
Mu bazitabira harimo MC Kandi, Musaa, Inkirigito Clements uzwi muri Gen-Z Comedy, MC Abraham, MC Rugwiro, itorero ry’imbyino gakondo ndetse na Band izaririmba indirimbo zitandukanye.
Hazanatangizwa kandi gahunda igamije gufasha urubyiruko kunoza imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda, mu rwego rwo kurushaho kurusigasira no kuruteza imbere.
Biteganyijwe guhinduka urubuga rw’umuco
Abateguye HERIFEST RWANDA bavuga ko iri serukiramuco rizajya ritangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, rikaba rifite intego yo kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bizafasha guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, guteza imbere impano z’Abanyarwanda no gukomeza kubungabunga indangagaciro z’Igihugu.







Nibyizacyane