U Rwanda Rwongereye Imbaraga mu Kwamamaza Ubukerarugendo Binyuze muri Aston Villa FC

U Rwanda rwongeye gukora indi ntambwe ikomeye mu kwamamaza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’uko gahunda ya Visit Rwanda isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Aston Villa FC, imwe mu makipe akomeye akina muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League). Ni ubufatanye butegerejweho kongera kumenyekanisha igihugu, gukurura ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n’abashaka amahirwe y’ubucuruzi. Aya masezerano yatangajwe…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

Abaryamana bahuje ibitsina bakomeje guhura n’imbogamizi, nyuma ya Turikiya hatahiwe Misiri

Ubwato bw’abagenzi bwari butwaye abantu benshi bo mu muryango wa LGBTQ n’ababashyigikiye bwabujijwe kwinjira mu Misiri, nyuma y’uko na mbere yaho bwari bwamaze kwangirwa guhagarara ku byambu byo muri Turikiya. Ibi byabaye mu rugendo rwari ruteganyijwe kumara iminsi 10, ibintu byakuruye impaka n’ukutishimira icyemezo cyafashwe n’ibihugu byombi. Ubwo bwato bwitwa Scarlet Lady, bukaba bugenzurwa na…

Soma inkuru yose

Hagiye Gutangizwa Iserukiramuco Rishya Rigamije Guteza Imbere no Gusigasira Umuco Nyarwanda

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwubyaza umusaruro mu bukungu, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Prymidal Garden i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro. Abateguye iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhanzi,…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa Impamvu Umuntu adashobora Kurohama mu Nyanja ya “Dead Sea”

Mu bice bitandukanye by’Isi bikurura ba mukerarugendo, Dead Sea iri mu hantu hihariye kubera ikintu gitangaza benshi: umuntu uyinjiyemo ntarohama nk’uko biba mu zindi nyanja. Abenshi babibona mu mafoto agaragaza abantu baryamye hejuru y’amazi basoma ibinyamakuru cyangwa bakoresha telefone, bakibaza niba biterwa n’ubuhanga bwo koga. Nyamara, impuguke zisobanura ko ibi bifite ishingiro rya siyansi. Dead…

Soma inkuru yose

I Burayi: Abantu bashyiriweho uburenganzira bwo kwidagadura bambaye ubusa

Mu gihe ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi bikomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije muri iki gihe cy’impeshyi, agace ka Bredene Nudist Beach gaherereye mu Bubiligi karimo kwakira umubare munini w’abakerarugendo, cyane cyane abifuza kwiruhukira ku mucanga batambaye imyenda. Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ubushyuhe buri kwibasira ibice byinshi by’u Burayi bwatumye abantu benshi bashaka ahantu hatuje kandi…

Soma inkuru yose

RDB Yatangaje Amasaha Mashya y’Ubucuruzi mu Gihe cy’Imikino y’Igikombe cy’Isi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje amabwiriza mashya agenga amasaha y’ubucuruzi n’ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi, hagamijwe korohereza abaturage n’abakerarugendo gukurikirana iyo mikino no kwidagadura mu buryo bwubahiriza amategeko. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 12 Kamena 2026, RDB yavuze ko ayo mabwiriza azatangira kubahirizwa kuva ku wa 12 Kamena kugeza…

Soma inkuru yose

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubugeni n’Ibidukikije

Pariki ya Nyandungu, imwe mu hantu nyaburanga hakomeje gukurura abakerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali, igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi n’abanyabugeni bo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu bugeni. Iri serukiramuco riteganyijwe kuba hagati ya Kanama 2026 na Werurwe 2027, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League yongera gushimangira ubufatanye na Visit Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kwegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 2025/26, anashimangira akamaro k’ubufatanye iyi kipe ifitanye na gahunda ya Visit Rwanda. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’umukino wa nyuma wabereye muri Puskás Aréna, aho PSG yatsinze…

Soma inkuru yose

RwandAir yongeye gusubukura ingendo zo muri Qatar na UAE nyuma y’amezi atatu zihagaze

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko guhera tariki ya 1 Kamena 2026 izongera gukora ingendo zayo zerekeza ndetse ziva mu Mujyi wa Doha muri Qatar no mu Mujyi wa Dubai muri United Arab Emirates, nyuma y’igihe zari zarahagaritswe kubera umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati. Izi ngendo zari zarahagaritswe kuva tariki…

Soma inkuru yose

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomi n’umugabo we bakomeje kunezererwa i Bali

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomi hamwe n’umugabo we Michael Tesfay bakomeje kuryoherwa n’urugendo rwabo rw’ubukerarugendo ku Kirwa cya Bali, kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi. Aba bombi bamaze iminsi basangiza abakunzi babo amafoto n’amashusho binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza uburyo bakomeje kunezezwa n’ubwiza bw’iki kirwa kizwiho imico gakondo, inyanja nziza ndetse…

Soma inkuru yose

Abanyamerika n’Abafaransa Basanzwemo Hantavirus Nyuma yo Kuva mu Bwato bw’Ubukerarugendo

Umunyamerika umwe n’Umufaransakazi umwe basanzwemo virusi ya hantavirus nyuma yo kuva mu bwato bw’ubukerarugendo bwa MV Hondius bwahuye n’icyorezo cyahitanye abantu batatu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko kugeza ubu hamaze kwemezwa abantu barindwi banduye hantavirus bafite aho bahuriye n’ubu bwato, mu gihe hari abandi babiri bakekwaho kuyandura. Uko abanduye…

Soma inkuru yose