Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ryagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru ku mbuga nkoranyambaga, risaba inzego za Leta gufata ingamba zihamye zo kurinda umutekano n’ubwisanzure bw’abakora uyu mwuga.
Aya makuru akubiye mu ibaruwa ARJ yandikiye inzego zitandukanye zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Sena, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’izindi, isaba ko hakongerwa ubufatanye mu gukumira ibikorwa bibangamira abanyamakuru.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, iri shyirahamwe rivuga ko mu myaka ibiri ishize hagaragaye abantu bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, hamwe n’abandi ku giti cyabo, bakomeje kugaba ibitero ku banyamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru mu buryo bwemewe n’amategeko.
ARJ isobanura ko ibyo bikorwa birimo gutera ubwoba, gusebya, guharabika, gushinja abanyamakuru ibyaha bidafite ishingiro no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gushishikariza abandi kubibasira.
Iri shyirahamwe rivuga ko ikibazo gikomeye atari ukunenga cyangwa gutanga ibitekerezo ku bikorwa by’itangazamakuru, ahubwo ko hari amagambo n’ubukangurambaga bukoreshwa bugamije gutesha abanyamakuru agaciro, kubatera ubwoba no kubacecekesha.

Nubwo bimeze bityo, ARJ ishimangira ko yubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’uburenganzira bwa buri wese bwo kunenga itangazamakuru, ariko bikozwe mu buryo bwubaha amategeko n’icyubahiro cy’abandi. Igaragaza kandi ko abanyamakuru bagomba kubazwa amakosa y’umwuga banyuzwe mu nzira zemewe n’amategeko aho gukorerwa ubukangurambaga bwo kubaharabika.
ARJ inavuga ko kudafatirwa ingamba ku bikorwa nk’ibi bishobora gutiza umurindi ababikora, bikagira ingaruka ku mutekano w’abanyamakuru, ku bwisanzure bwabo mu kazi ndetse no ku cyizere rubanda babagirira.
Mu byo yasabye by’umwihariko, harimo ko RIB yakurikirana ibikorwa byagaragaye ku miyoboro imwe n’imwe ya YouTube ivugwaho gukwirakwiza ubutumwa bwibasira abanyamakuru, kugira ngo harebwe niba bwubahiriza amategeko.
Iri shyirahamwe rinibutsa ko n’ubwo raporo zitandukanye zirimo Rwanda Media Barometer 2024 zigaragaza ko urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda rukomeje gutera imbere, hakiri ibibazo bikeneye kwitabwaho kugira ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru burusheho kurindwa.
ARJ isoza ishimangira ko ubufatanye hagati ya Leta n’itangazamakuru ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, kuko itangazamakuru ryigenga kandi rikora kinyamwuga rifasha abaturage kubona amakuru yizewe, rikongera uruhare rwabo mu miyoborere no gukomeza kubaka igihugu.


Iyi nkuru ishingiye ku makuru yatangajwe na Taarifa Rwanda, yanditswe kandi itunganywa mu buryo bushya hakurikijwe amahame y’itangazamakuru.








