Rutsiro: Umusore w’imyaka 21 yafashwe akekwaho gushuka umwana w’imyaka 16

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro yafashwe akekwaho gushuka umwana w’umukobwa w’imyaka 16, amwizeza ko azamugira umugore, nyuma bakajyana iwe bakararana. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Rwamiyaga, amakuru akamenyekana mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Umwaka w’urukundo warangiye mu buryo butunguranye Uyu mwana yabwiye IGIHE…

Soma inkuru yose

Habineza yagize icyo avuga ku basore berekana amakariso

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party, Senateri Dr Frank Habineza, yanenze imyambarire ya bamwe mu rubyiruko, avuga ko kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri byakagombye gutwikirwa bidahesha umuntu agaciro. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Senateri Habineza yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga inama n’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party bo mu Mirenge ya…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi impamvu abakundana benshi bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe? Sobanukirwa

Ubukwe ni imwe mu ntambwe zikomeye mu buzima bw’umuntu, cyane cyane mu muco nyarwanda aho gushyingirwa byagiye bifatwa nk’ishingiro ryo gushinga umuryango no kubaka ejo hazaza h’abashakanye. Icyakora, uko imyaka ishira, uburyo abantu binjira mu mibanire y’urukundo n’ubuzima bw’umuryango buragenda buhinduka. Abantu benshi bashobora gutangira gukundana, bakabana ndetse bagatangira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa….

Soma inkuru yose

Kujyana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco, Minisitiri Umutoni ku mpaka z’imyambarire zakurikiye igitaramo cya Diamond

Impaka ku myambarire y’abitabiriye igitaramo cya “Diamond Platnumz Experience” zabaye imwe mu ngingo zavugishije benshi mu Rwanda, nyuma y’uko bamwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo basubijwe inyuma kubera imyambaro bari bambaye. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Iki gitaramo cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026, aho bamwe…

Soma inkuru yose

Amayeri urubyiruko ruri gukoresha mu busambanyi rukihunza inshingano

Si bishya ko umusore n’umukobwa bashobora kugirana umubano wiganjemo imibonano mpuzabitsina, ariko buri wese akirinda kuwita urukundo cyangwa umubano ushobora kubageza ku kubana nk’umugabo n’umugore. Ubu buryo bw’imibanire buragenda bugaragara mu rubyiruko, aho bamwe bahitamo kunezerwa n’ibyiza by’umubano ariko bakirinda inshingano ziwugendaho. Hari igihe umusore ashobora kubwira umukobwa ko nta mukunzi afite, ariko akamusobanurira ko…

Soma inkuru yose

Minisitiri Utumatwishima yaburiye urubyiruko rujya kuri kanyanga nyuma yo gukurwaho kw’ibyuma

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutagira inzoga z’ibyuma ziri gukurwa ku isoko urwitwazo rwo gushaka izindi nzoga zishobora kwangiza ubuzima, cyane cyane kanyanga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Dr. Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2026, ubwo yari mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza inama y’urubyiruko…

Soma inkuru yose

Abasore: Dore impamvu 5 zituma umukobwa yanga gusubiza ubutumwa bwawe

Hari igihe umusore yohereza ubutumwa umukobwa akabubona, ariko agategereza igihe kirekire atamusubije. Ibi bishobora gutuma umusore atangira kwibaza niba umukobwa yamurakariye, niba atamukunda cyangwa niba hari ikindi kibazo cyabayeho. Nubwo gutinda gusubiza ubutumwa bishobora kugira icyo bisobanura, ntabwo buri gihe biba bivuze ko umukobwa adakunda uwo musore. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umukobwa abona ubutumwa…

Soma inkuru yose

Mugabowagahunde Maurice yaburiye urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka rugakora

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko n’abandi bantu bafite ingeso yo kwiringira imikino y’amahirwe, ibisindisha n’ibiyobyabwenge kubivamo, bagashyira imbaraga mu gukora no kwiteza imbere. Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ribera mu Karere ka Musanze. Iri murikagurisha ryatangiye…

Soma inkuru yose

Ibyuma biragatsindwa n’Imana: Musenyeri Sinayobye agira icyo asaba urubyiruko

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yasabye urubyiruko kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, aho gukururwa n’ibisindisha, cyane cyane ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge bizwi nka ‘ibyuma’. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Musenyeri Sinayobye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo…

Soma inkuru yose

Kumara umwanya munini kuri telefone bishobora kongera ibyago by’umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Nk’uko IGIHE yabitangaje, urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima…

Soma inkuru yose

Hit and run mu rukundo: Uko imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse n’amasomo urubyiruko rukwiye gukuramo

Mu myaka yashize, mu muco Nyarwanda wasangaga umusore ari we ufata iya mbere mu gutera intambwe yo gushaka umukobwa, kumutereta no gutangiza umubano w’urukundo. Umukobwa we akenshi yategerezaga ko umusore amugaragariza amarangamutima mbere yo kugira uruhare rugaragara mu gutangiza umubano. Ariko uko ibihe byagiye bihinduka, ni ko n’imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse. Muri iki gihe, umukobwa…

Soma inkuru yose

Kwikinisha kenshi: Ibintu 5 bishobora kubaho ku mubiri no ku mitekerereze yawe 

Kwikinisha ni kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyororokere bikunze kuganirwaho cyane, ariko abantu benshi bakabikora cyangwa bakabitekerezaho batabasha kubiganiraho mu bwisanzure kubera ipfunwe cyangwa imyumvire itandukanye igihari. Abahanga mu buzima bavuga ko kwikinisha ubwabyo atari indwara, ariko iyo bihindutse ingeso ikabije cyangwa bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imyitwarire ye, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose

Kayonza: Abakora uburaya bavuga ko baburambiwe, basaba ubufasha bwo gutangira ubuzima bushya.

Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze kurambirwa ubu buzima kubera ingaruka nyinshi bubakururira zirimo ihohoterwa, indwara, gutwara inda zitateganyijwe n’ubukene bukomeje kubabera imbogamizi yo kubuvamo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko nubwo hari abinjiye muri ubu buzima kubera impamvu zitandukanye, bose bahuriza ku kuba butakibaha umusaruro kandi bubashyira mu kaga. Umwe…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yatashye ‘Imbuto Hub’ i Bugesera

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gutaha ikigo cyiswe Imbuto Hub giherereye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation kugira ngo gitange serivisi zitandukanye ku baturage ku buntu. Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, amahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, irerero ry’abana…

Soma inkuru yose

Meta yugarijwe n’urubanza rukomeye ruyishinja gukoresha Facebook na Instagram mu gukurura abakiri bato

Ikigo cya Meta kiri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko Leta zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko cyahanishwa ihazabu ingana na miliyari 1.4 z’Amadolari, gishinjwa kuba cyarateguye imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram mu buryo bukurura cyane abakiri bato, ndetse kikabeshya abaturage ku mutekano w’izo mbuga. Aya makuru yagaragajwe na Meta ubwayo…

Soma inkuru yose

Hagiye Gutangizwa Iserukiramuco Rishya Rigamije Guteza Imbere no Gusigasira Umuco Nyarwanda

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco Nyarwanda no kuwubyaza umusaruro mu bukungu, hagiye gutangizwa iserukiramuco rishya ryiswe HERIFEST RWANDA, rizatangira ku mugaragaro ku wa 8 Nyakanga 2026 muri Prymidal Garden i Gahanga, mu Karere ka Kicukiro. Abateguye iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhanzi,…

Soma inkuru yose

Papa Leo XIV yavuze ko siporo uretse kubaka umuntu, ihuza amahanga ikanateza imbere ubuzima

Papa Leo XIV yashimangiye ko siporo idakwiye gufatwa nk’uburyo bwo guhatanira ibikombe cyangwa intsinzi gusa, ahubwo ko ari ishuri ryigisha indangagaciro zubaka umuntu, rikamufasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri, mu mitekerereze no mu mibereho ye, ndetse rikagira uruhare mu guhuza abantu n’amahanga. Ibi yabitangaje mu butumwa yagejeje ku bagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwateye Intambwe Nshya Mu Rugendo rwo Kuba Igicumbi cy’Ikoranabuhanga muri Afurika

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, u Rwanda na rwo rwafashe indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwenge Buhangano, kizaba gifite inshingano zo guhuza, kuyobora no guteza imbere ibikorwa byose bifitanye isano n’ubu…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…

Soma inkuru yose

Urukundo Ruramba Rwubakwa Rute? Ibyo Abahanga Basaba Abakundana Gukora Kugira ngo Barinde Umubano Wabo

Mu gihe urukundo rukomeje kuba kimwe mu bintu biha abantu benshi ibyishimo n’icyizere cy’ejo hazaza, hari imibanire myinshi igenda isenyuka bitewe n’ibibazo birimo kutizerana, kubura itumanaho, kutubahana ndetse no kudashyira imbere inyungu z’umubano. Abahanga mu by’imibanire n’urukundo bavuga ko urukundo nyarwo rutubakwa n’amagambo gusa, ahubwo ko rushingira ku bikorwa bya buri munsi bigaragaza urukundo, icyizere…

Soma inkuru yose

URUBYIRUKO MU MUTEGO W’IBIYOBYABWENGE: INZOZI N’EJO HAZAZA BIRI KUZIMIRA BUCECE

Urubyiruko ni rwo mbaraga igihugu cyubakiraho ejo hazaza. Ni rwo rutegerezwaho kuzamura ubukungu, guteza imbere ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura na byo. Nyamara, mu gihe ari rwo rwagakomeje kuba isoko y’iterambere, hari ikibazo gikomeje kururya bucece ari cyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu Rwanda, ibiyobyabwenge bikomeje kuba ikibazo gihangayikishije inzego z’ubuzima, iz’umutekano n’imiryango myinshi….

Soma inkuru yose

Ibimenyetso by’ingaruka mbi zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X. Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose

Abasore batihutira kujya mu rukundo bakiri bato baba bafite amahirwe yo kuzashaka neza

Mu gihe urubyiruko rw’iki gihe rukunze gushyirwa ku gitutu cyo gushaka abakunzi hakiri kare, hari ibitekerezo biri gukwirakwira mu biganiro by’imibereho n’imbuga nkoranyambaga bivuga ko abasore bamara igihe kinini badafite abakunzi bakiri bato baba bashobora kuzagira amahirwe menshi yo kuzubaka urukundo rufite icyerekezo igihe bakuze. Icyo ubusesenguzi buvuga Abasesenguzi bamwe mu bijyanye n’imibanire bavuga ko…

Soma inkuru yose

Ikihishe Inyuma y’Ubwiyongere bw’Abiyahura

Kwamamaza kw’ikoranabuhanga, ubuzima buhenze, kwigunga, ibibazo by’ubukungu n’ihungabana ryo mu mutwe biri mu bikomeje gushyira benshi mu mwijima wo kwiheba. Mu gihe abantu benshi bakomeza guceceka ku bibazo bibaremereye, imibare mishya yerekana ko ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera ku Isi yose, cyane cyane mu rubyiruko. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

Sex toys” mu nzira zo gusimbura abantu mu buriri?

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibIsionano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye. Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa! Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere…

Soma inkuru yose