Nyamagabe: Visi Meya akurikiranyweho guhishira Umuyobozi w’Umurenge ukekwaho gusaba ishimishamubiri.

Ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nyakanga 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Icyo cyaha gifitanye isano na dosiye ya Nkurikiyimana Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, wafashwe kuwa 24 Nyakanga 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye ubwo Nkurikiyimana yakomezaga gusaba umugore umwe uyobora Akagari ko kugirana na we imibonano mpuzabitsina, ariko akabyanga. Nyuma yaho ngo yafashe icyemezo cyo kumusabira kwimurirwa mu wundi murenge, kure y’umuryango we, mu byo bikekwa ko byari ukumuhana.

Uyu muyobozi w’Akagari ngo yagejeje ikibazo cye kuri Visi Meya Uwamariya Agnes amusaba ubufasha, amumenyesha ko ari guhohoterwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Icyakora, amakuru avuga ko atagize icyo akora ngo ikibazo gikurikiranwe.

Nyuma yo kutabona ubutabera ku rwego rw’Akarere, uyu mugore yitabaje RIB i Kigali, yatangiye iperereza ryatumye abagenzacyaha bava i Kigali bajya gufata Nkurikiyimana.

Kuri ubu, Uwamariya Agnes na Nkurikiyimana Pierre bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko dosiye zabo zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abayobozi bose, baba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera, bakwiye kwirinda gukoresha imyanya bafite bahohotera abo bayobora, anaburira ko abazabifatirwamo bazabihanirwa n’amategeko.

Yanibukije ko umuyobozi afite inshingano zo kurengera abo ayobora no gutanga amakuru ku byaha amenye, aho kubihishira.

RIB kandi yasabye abantu bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutabiceceka, ahubwo bakihutira kurimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo rikurikiranwe hakiri kare.

Nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda, abakekwaho ibi byaha bafatwa nk’abere kugeza igihe urukiko rubahamije icyaha burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *