Ntukabure gukora ibi bintu 5 niba ushaka ko umwana wawe akura neza

Mu gihe isi ikomeje guhinduka ku muvuduko munini, kurera umwana ufite indangagaciro, icyizere n’ubushobozi bwo guhangana n’ubuzima byabaye inshingano ikomeye ku babyeyi. Nubwo buri muryango ugira uburyo bwawo bwo kurera, abahanga bagaragaza ko hari amahame y’ibanze ashobora gufasha umwana gukura neza no kuzavamo umuntu ugirira umumaro umuryango n’igihugu.

Urubuga Inc.com, rushingiye ku bitekerezo bikubiye mu gitabo How to Raise Successful Kids cyanditswe na Bill Murphy, rugaragaza ibintu bitanu by’ingenzi buri mubyeyi yakwitaho kugira ngo arere umwana uzagira ejo heza.

Kubera umwana icyitegererezo cyiza

Abana bigira byinshi ku byo babona kurusha ibyo babwirwa. Iyo umubyeyi agaragaje imyitwarire myiza, akubaha abandi kandi ntacike intege mu gihe ahuye n’ibibazo, umwana na we abyigiraho.

Abahanga bavuga ko umwana ubona umubyeyi we ahangana n’ibibazo atuje kandi agakomeza kugerageza, akura azi ko gutsindwa atari iherezo ry’urugendo. Ahubwo amenya ko gutsinda bisaba kwihangana no kudacika intege.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Massachusetts mu 2019 bwagaragaje ko abana barebera ku babyeyi babo mu buryo bakemura ibibazo bagira ubushobozi bwo kwihangana no kongera kugerageza iyo bahuye n’imbogamizi.

Guha abana umwanya wo gusohoka no gukina

Nubwo ikoranabuhanga ryatumye abana benshi bamara amasaha menshi imbere ya telefoni, mudasobwa cyangwa televiziyo, inzobere zishimangira ko gusohokera hanze no gukina ari ingenzi ku mikurire yabo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bahabwa umwanya wo gukinira hanze no gutembera bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bakagira n’ubushobozi bwo kwiga no kwibanda ku masomo.

No ku bantu bakuru, kumara nibura iminota 20 hanze buri munsi bifasha kugabanya umunaniro no kongera gutuza mu bitekerezo.

Gutoza abana kugira umutima mwiza

Kurera umwana wubaha abandi kandi ugira impuhwe ni imwe mu ntego zikomeye z’uburere bwiza.Abashakashatsi Adam Grant na Allison Sweet Grant bagaragaje ko nubwo ababyeyi benshi bavuga ko bashyira imbere kwigisha abana ineza, hari igihe bibanda cyane ku manota cyangwa ku byo bagezeho kurusha imyitwarire yabo.

Nyamara umwana wigishijwe gufasha abandi, kububaha no kubitaho akura afite ubushobozi bwo kubaka umubano mwiza, ibintu bishobora no kuzamufasha gutsinda mu kazi no mu buzima bwe bw’igihe kizaza.

Gushima umuhate aho gushima ibisubizo gusa

Abahanga mu burezi bavuga ko umwana akwiye gushimirwa umuhate yashyize mu kintu yakoze aho kwibanda gusa ku ntsinzi yabonye.

Urugero, aho kuvuga ngo “Uri umuhanga cyane,” umubyeyi ashobora kumubwira ati: “Ndishimira uburyo wakoresheje imbaraga nyinshi utegura iki kizamini.”

Iyo kandi atakoze neza, ni byiza kumutera imbaraga aho kumuca intege, ukamwereka ko ushobora kumwizera kandi ko ubutaha ashobora gukora neza.

Ibi bituma umwana akura azi ko intsinzi iva ku muhate no gukomeza kwiga ku makosa.

Kwereka umwana ko ahora afite umuntu umushyigikiye

Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni uko umwana amenya ko umubyeyi we amukunda kandi azahora amushyigikiye.

Kumuganiriza, kumutega amatwi no kumuba hafi mu bihe byiza n’ibikomeye bimwubakamo icyizere, bikamufasha kuvuga ibimubangamiye no gufata ibyemezo byiza.Abana bakurana uru rukundo n’ubufasha bagira amahirwe menshi yo gukura bafite icyizere, kwigirira ikizere no guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Kurera umwana ntabwo bisaba ubutunzi bwinshi, ahubwo bisaba umwanya, urukundo n’imyitwarire myiza. Iyo umubyeyi abereye umwana icyitegererezo, akamwigisha ineza, akamuha umwanya wo gukina no gusohoka, akamushimira umuhate kandi akamwereka ko amushyigikiye, aba ashyize urufatiro rukomeye ruzamufasha kuba umuntu w’ingirakamaro mu muryango no muri sosiyete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *