Senateri Donatille Mukabalisa yitabye imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30/Nyakanga/2026 nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.
Urupfu rwe rwashenguye benshi, cyane abo bakoranye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, aho yari azwi nk’umunyapolitiki w’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere inzego z’ubuyobozi n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mukabalisa yavutse ku itariki 30,Nyakanga,1960 I Nyamata mu karere ka Bugesera, akaba yitabye Imana k’umunsi we w’amavuko aho yari yujuje imyaka 66. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2003, aba Umudepite kugeza mu 2008. Nyuma yaje kugirwa Senateri hagati ya 2011 na 2013.
Ku wa 3 Ukwakira 2013 yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, umwanya yamazeho imyaka 11, kugeza muri Kanama 2024. Muri icyo gihe yayoboye ibikorwa byinshi byo gutora amategeko no gukomeza guteza imbere imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika yongeye kumugira Senateri, akomeza umurimo we wo gukorera Igihugu mu rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko.
Usibye izi nshingano, Donatille Mukabalisa yanabaye umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), aho yagize uruhare mu miyoborere no guteza imbere politiki y’ubumwe n’iterambere.
Senateri Donatille Mukabalisa azibukwa nk’umuyobozi waranzwe no gukorera Igihugu ubudahwema, ubwitange n’ubunararibonye mu buyobozi bwo ku rwego rwo hejuru.











