Abahanga bavuga ko gucana inyuma uwo mwashakanye ari imwe mu mpamvu zikunze gutuma ingo zisenyuka. Iyo umwe mu bashakanye ataye icyizere mugenzi we, kongera kubaka umubano biragorana, ndetse rimwe na rimwe bikarangira hafashwe icyemezo cyo gutandukana.
Kubura uburyo bwo kuganira
Urugo rwinshi rugaragaramo amakimbirane adashira usanga ikibazo gikomoka ku kutaganira neza. Iyo abashakanye badasangira ibitekerezo, batumvikana ku bibazo bahura na byo cyangwa bakabika inzika, umubano ugenda wangirika buhoro buhoro.
lmpuguke zigaragaza ko kuganira mu bwubahane no gushakira hamwe ibisubizo ari ingenzi mu kubaka urugo ruramba.
Ibibazo by’ubukungu
Ubukene, kubura akazi, amadeni cyangwa kudahuza ku micungire y’umutungo ni bimwe mu bishobora guteza amakimbirane mu rugo. Iyo ibyo bibazo bimaze igihe bidakemutse, bishobora kuvamo gutandukana.
Ihohoterwa ntirigira umwanya mu rugo
Ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku magambo cyangwa ku bukungu ni imwe mu mpamvu zituma bamwe bahitamo kuva mu rushako. Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa no gushaka ubufasha igihe ribaye.
Kuki hari ibihugu bifite umubare muto w’ukwahukana?
Nubwo imibare yerekana ko hari ibihugu bifite abahukana bake, impuguke zisobanura ko bitaba bivuze ko ingo zaho zose zibanye neza. Hari aho amategeko agora kubona gatanya, ahandi imico n’amadini bikayibuza cyangwa bigatuma abantu batinya gutandukana.
Hari kandi ibihugu usanga abantu benshi babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Iyo batandukanye, ntibinjizwa mu mibare y’abahukanye kuko nta rushako rwemewe n’amategeko rwabayeho.
Icyakorwa ngo ingo zirusheho kuramba
Abahanga mu by’imibanire bagira inama abashakanye yo gushyira imbere kuganira, kubahana, gukemura ibibazo bitarakomera no kugisha inama inzobere igihe bibaye ngombwa. Banagaragaza ko kwihangana, kubabarirana no gufatanya mu nshingano z’urugo biri mu bifasha kubaka umuryango uhamye.
Nubwo ukwahukana rimwe na rimwe buba ari umwanzuro ufatwa nyuma y’ibibazo bikomeye, impuguke zemeza ko gushora imbaraga mu kubaka umubano mwiza no gukemura amakimbirane hakiri kare bishobora kugabanya umubare w’ingo zisenyuka.
Muri rusange, imibare y’ukwahukana igaragaza ko ubuzima bw’imiryango buterwa n’ibintu byinshi birimo amategeko, umuco, ubukungu n’imibereho y’abaturage. Icyakora, urufunguzo rw’urugo rukomeye rukomeza kuba urukundo, kubahana no gushyikirana neza.