Lionel Messi yatangaje amagambo akora ku mutima nyuma y’urupfu rwa se, Jorge Messi, agaragaza agahinda gakomeye yatewe no kubura umuntu wamubaye hafi kuva mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa ruhago.
Mu butumwa bwe, Messi yavuze ko atigeze abona umwanya uhagije wo kuganira na se ku byari bimuri ku mutima, cyane cyane mu gihe ubuzima bwa Jorge bwari bwaratangiye kuzamba.
“Ntitwigeze tubona umwanya wo kuganira kuri ibi, Papa… Nashakaga kongera kukuzanira Igikombe cy’Isi, ariko sinabishoboye. Wakomeje kunsaba ko nakongera gukina Igikombe cy’Isi cya nyuma, ariko hasigaye iminsi mike ngo gitangire ni bwo ubuzima bwawe bwatangiye kurushaho kuzamba.”
Messi kandi yavuze ko kuba se atari ari kumwe na we mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rya 2026 byamubabaje cyane, kuko byari ubwa mbere atari kumuba hafi muri bene ayo marushanwa.
“Ni bwo bwa mbere wari utazaba uri kumwe nanjye muri iri rushanwa… ariko Mama yakomeje kumbwira ko uzakira kandi ko uzaba umeze neza ku buryo uzabasha kujyana nanjye.”
Jorge Messi yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu buzima bwa Lionel Messi, ndetse yamubereye umujyanama n’umuntu wamufashije mu rugendo rwe rwa ruhago kuva akiri muto.
Nyuma y’urupfu rwa se, Messi yanagaragaje ko atazi neza niba azakomeza gukina umupira w’amaguru igihe kirekire. Mu butumwa bwe, yavuze ko ubuzima bwo gukina umupira butazongera kumera nk’uko bwahoze adafite se wamubaga hafi.
“Sinzi icyo ngiye gukora ntari kumwe nawe; sinzi uko nakomeza. Icyo nakoze mu buzima bwanjye bwose ni ugukina umupira w’amaguru, none ubu mfite gushidikanya gukomeye ku bijyanye no gukomeza kuwukina igihe kirekire.”
Messi akaba yaravuze ko nubwo se atakiri kumwe na we, kubera byinshi yamutoje azakomeza kubaha no gukomeza indangagaciro yamwigishije, cyane mu kurera abana be neza.










