Koreya y’Epfo yasabye ibiganiro byo kurangiza ku mugaragaro intambara na Koreya ya Ruguru.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yasabye Koreya ya Ruguru gutangiza ibiganiro bigamije kurangiza ku mugaragaro intambara ibihugu byombi birimo kuva mu 1953, kuko kugeza ubu iracyafatwa nk’intambara itararangira mu buryo bw’amategeko.

Lee yasabye ko hashyirwaho “uburyo bw’umutekano bufite ibyiciro byinshi” bwo gukumira imirwano mishya ku mupaka w’ibihugu byombi, uzwi nka Demilitarised Zone (DMZ). Yanasabye ko impande zombi zaganira ku buryo bufatika bwo guhagarika iterambere rya gahunda ya Koreya ya Ruguru yo gukora intwaro za kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza misile za ballistic zishobora gutwara imitwe ya kirimbuzi. Ibi byagiye bifatwa na Koreya y’Epfo n’u Buyapani nk’uburyo Pyongyang ikoresha mu kubatera ubwoba no kwerekana ubushobozi bwayo bwa gisirikare.

Intambara ya Koreya yahagaze mu 1953 nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano, ariko ntihigeze habaho amasezerano y’amahoro arangiza intambara burundu. Kuva icyo gihe, hakomeje kubaho amakimbirane n’imirwano mito ku murongo wa DMZ, ndetse buri ruhande rugakomeza gushinja urundi ibikorwa byo kubangamira umutekano, birimo no kohereza imipira irimo imyanda cyangwa ubutumwa bwa poropagande.

Lee Jae Myung, watangiye kuyobora Koreya y’Epfo umwaka ushize nyuma y’uko uwari umubanjirije, Yoon Suk Yeol, akuwe ku butegetsi binyuze mu kimakaza, yavuze ko ashaka kugabanya umwuka mubi hagati ya Seoul na Pyongyang ndetse no kunoza umubano na China.

Mu ijambo yavuze mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Koreya ku butegetsi bw’u Buyapani, Lee yagize ati: “Reka tureke umugambi wo guterana ubwoba, dutangire ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara imaze igihe kinini, nk’impande zirebwa nayo.”

Yagaragaje icyizere ko Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru “bizicara imbonankubone kugira ngo biganire ku kubana mu mahoro no gutera imbere byombi”, ndetse ko ibiganiro byaba n’umwanya wo gushakira hamwe uburyo bufatika bwo guhagarika iterambere ry’ubushobozi bwa Koreya ya Ruguru mu ntwaro za kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ari igihugu gifite intwaro za kirimbuzi mu 2022, ndetse ivuga ko idateganya kuzireka. Abashakashatsi bavuga ko ishobora kuba ifite imitwe ya kirimbuzi myinshi.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yavuze mbere ko Pyongyang ishobora kuba ikora indi mitwe ya kirimbuzi iri hagati ya 15 na 20 buri mwaka. Mu kiganiro yagiranye na BBC umwaka ushize, yavuze ko yashyigikira amasezerano hagati ya Perezida wa Amerika Donald Trump na Kim Jong Un agamije guhagarika kongera gukora izindi ntwaro za kirimbuzi, nubwo Seoul ikomeje gusaba ko Koreya ya Ruguru izamburwa burundu izo ntwaro.

Lee yavuze ko guhagarika umusaruro w’izo ntwaro ari intego ishoboka kugerwaho, mu gihe gukuraho intwaro za kirimbuzi burundu bikomeje kuba intego ndende ya Koreya y’Epfo.

Trump ni umwe mu bayobozi bake bo mu Burengerazuba bw’Isi wigeze guhura na Kim Jong Un imbonankubone. Ibyo byabaye mu gihe cya manda ye ya mbere. Nubwo kuva yagaruka ku butegetsi yibanze ku bindi bibazo mpuzamahanga, Trump yavuze ko yifuza kongera guhura na Kim igihe “bikwiye.”

Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru ntiragira icyo itangaza ku cyifuzo cya Lee cyo gutangiza ibiganiro. Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru ryibanze ku bikorwa bya Kim Jong Un byo kwizihiza umunsi w’igihugu wo kwibohora.

Mu gihe cyashize, Pyongyang yagiye yanga ibyifuzo bya Lee byo kuganira, inenga gahunda ya Amerika yo gufasha Koreya y’Epfo kubona amato y’intambara akoreshwa na nuclear power, ndetse inamagana imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Koreya y’Epfo.

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana ubushobozi bwa gisirikare, Koreya ya Ruguru yarashe misile ya ballistic mu nyanja ku wa Kabiri, bikaba ari igerageza rya 11 rikekwa kuba ryakozwe n’icyo gihugu muri uyu mwaka. Iryo gerageza ryabaye hasigaye iminsi mike ngo Amerika na Koreya y’Epfo bikore imyitozo ya gisirikare ihuriweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *