Rusizi: Umugore afunzwe akekwaho guha umugabo aside

Umugore witwa Ayinkamiye Laurence afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gukekwaho guha umugabo we Hitimana Pierre aside, bikekwa ko yashakaga kumuroga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe.

Amakuru dukesha Imvahonshya avuga ko Hitimana yajyanywe kwa muganga nyuma yo guhabwa iyo aside, aho yabanje kujyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Gihundwe, nyuma akoherezwa ku Bitaro bya Gihundwe. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe buvuga ko kugeza ubu ari kwitabwaho n’abaganga kandi ko ameze neza.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko Ayinkamiye yari amaze hafi amezi atatu agarutse mu rugo, nyuma yo kuba yari yaragiye gushaka undi mugabo. Bavuga ko we na Hitimana babanaga batarasezeranye, ariko bakaba bafitanye umwana.

Umuturage witwa Ayinkamiye Anathalie yavuze ko amakuru bahawe ari uko uwo mugore yazanye aside yatekerezaga ko ari umuti.

Yagize ati: “Natwe twabimenye, hari hashize amezi atatu uyu mugore agarutse. Amakuru baduha ni uko yazanye iyo aside azi ko ari umuti umuvuzi gakondo yamuhaye ngo umugabo atazajya amuzaniraho abandi bagore.”

Undi muturage witwa Kubwimana Emmanuel yavuze ko uyu mugore yari asanzwe akeka ko umugabo we afite abandi bagore.

Ati: “Kubera uyu mugore yari yaragiye, yakekaga ko umugabo we afite izindi nshoreke, ariko ntawamenya. Buriya abantu babana ari babiri ntabwo wapfa kumenya icyo bapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Damien Ndagijimana, yabwiye Imvaho Nshya ko inzego z’ubuyobozi zatabaye nyuma yo kumenya ibyabaye, umugabo akajyanwa kwa muganga, mu gihe umugore yafashwe.

Yagize ati: “Umugabo twamugezeho, umugore we ari mu bugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe. Bivugwa ko umugore yahaye umugabo we aside ashaka kumuroga, ariko inzego z’ubuyobozi n’abaturage twatabaye, umugabo agezwa ku bitaro ari koroherwa.”

Ndagijimana yavuze ko aba bombi batari bamaze igihe kinini babana, ndetse ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mugore yari yaragiye gushaka undi muntu, ariko ko nta makimbirane adasanzwe yari azwi hagati yabo.

Ati: “Ntabwo bari bamaze igihe kinini babana, amakuru avuga ko umugore yari yaragiye agashakana n’undi muntu, nta makimbirane adasanzwe uretse ko yamushinjaga ubusambanyi ndetse ntabwo bari bafitanye amasezerano, ariko dutegereje ikizava mu iperereza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe bwibukije abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira mu gihe habaye ikibazo mu muryango, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe.

Ndagijimana yagize ati: “Icya mbere ni ukwirinda amakimbirane. Niba umuntu abana n’undi bakwiye kubana neza, iyo babana nabi bose babihomberamo. Niyo amakimbirane yabaho, kwihanira ntabwo ari byiza kuko bibashyira mu byago.”

Kugeza ubu, Ayinkamiye Laurence ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyo byabaye n’impamvu yabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *